Mike Karangwa n’umufasha we Isimbi Roselyne mu buryohe bw’ukwezi kwa Buki

Mike Karangwa na Isimbi Mimi Roselyne baherutse gukora ubukwe batangiye ukwezi kwa buki basangira ibyishimo by’inzira nshya y’urukundo batangiye.

Mike Karangwa yarushinze ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019. Ubukwe bwe na Isimbi bwari agatangaza ufatiye ku birori bakoreye mu ihema rya Camp Kigali muri Kaminuza y’u Rwanda aho uyu mugabo akora.

Mu bukwe bwabo, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo bwemereye abageni kubakodeshereza hoteli nziza bazihitiramo mu Mujyi wa Rubavu.

Mike Karangwa na Isimbi bigaragara ko bari mu byishimo bisendereye aho bagiye kuruhukira muri imwe muri hoteli ziri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *