
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yashimye uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Limited Rwanda, rwafunguye umuyoboro mushya ufungirwamo ibinyobwa byarwo, uzatuma rukuba kabiri umusaruro w’ibinyobwa rushyira ku isoko ry’u Rwanda rugasagurira n’akarere.
Iyi nzira nshyayafunguwe kuri uyu wa Kabiri mu ruganda mu Nzove mu Karere ka Nyarugenge. Ni igice kigizwe n’imashini zisukura amacupa, izishyiramo ibinyobwa zigapfundikira ndetse zigapakira mu makaziye, byose bifite agaciro ka miliyoni $10.
Skol yatangiye gukorera mu Rwanda mu myaka itanu ishize, ibasha gukora ibinyobwa bingana na hegitolitilo (hl) ibihumbi 80 ku mwaka, ariko mu 2015 yatashye umuyoboro mushya uyifasha kwenga hegitolitilo (hl) ibihumbi 200.
Umuyobozi mukuru wa Skol, Ivan Wulffeert, yavuze ko nyuma yo gufungura uwo muyoboro mushya, rufite ubushobozi bwo kwenga hegitolitilo ibihumbi 500.
Ati “Nyuma y’uyu muyoboro wa miliyoni 10$, twakubye kabiri umusaruro kandi dufite icyizere ko uko ubukungu bw’igihugu bwiyongereye mu myaka 10 ishize byagize uruhare mu kutuzamurira ubushobozi, atari uguhaza abakiliya b’imbere mu gihugu ahubwo dufite n’imigambi yo kuwugeza mu bihugu bidukikije.”
Ivan yasabanuye ko Skol izakomeza kongera ubushobozi ku buryo mu myaka iri imbere ubushobozi buzaba bwongeye kwikuba kabiri, kugira ngo n’ibinyobwa igemura mu mahanga byiyongere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko uwo muyoboro ufitiye akamaro gakomeye Skol, abakiliya n’igihugu muri rusange.
Ati “Gufungura uyu muyoboro ni intambwe ikomeye kuri Skol nk’ikigo n’abakiliya banyu. Ubu buryo bwo gufunga ibinyobwa buzayifasha gukuba kabiri ubushobozi bwo kubishyira mu macupa, kongera ibinyobwa yohereza mu bihugu by’abaturanyi no guhanga imirimo myinshi.”
Dr. Ngirente yavuze ko binajyanye na gahunda ya Guverinoma by’imyaka irindwi, iteganya kongera ubwiza, ingano n’agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga no guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.
Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2017’ yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 29 ku Isi ruvuye ku mwanya wa 41.
Dr. Ngirente ati “Ndashaka kwizeza Skol n’abandi bashoramari ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuborohereza gushora imari […] Guverinoma irashishikariza abashoramari bose kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”
Uretse gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho yabo, Umwaka ushize ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagaragaje ko Skol iri mu bigo bitanga umusoro mwinshi mu gihugu.
Uru ruganda rufite ibinyobwa bidasembuye nka Skol Panache n’ibisembuye nka Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canett na Skol Select.