Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase yatangaje abandi bantu bagiye kwitabwaho bimurwa

Nyuma yimvura ikomeje kugenda itwara ubuzima bwa bamwe aho ibiza by’imvura byahitanye 72 kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye gukemura ikibazo cy’imiturire mu buryo burambye, aho benshi mu baturage bazakurwa ku misozi ihanamye no munsi yaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iri tumba rya 2020 zikamara imyaka itatu aho avuga ko hagati aho hari abaturage bagiye kwimurwa byihuse no kuba bacumbikiwe mu mashuri, bakaba bazasanga imiryango irenga ibihumbi umunani yo mu turere dutandukanye yamaze kwimurwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize.

Nkuko yabitangaje akaba yagize ati ” Biragaragara ko dukeneye kwimura benshi basumbyeho ariko bisaba imbaraga z’inzego zitandukanye, ubu dufite itsinda ry’impuguke zirimo kureba icyakorwa ku byangijwe byose, no kwegeranya ubushobozi bw’uko twabona ibisubizo byihuse “.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Shyaka yakomeje asaba abaturage kuba baretse gusurana mu miryango, ahubwo bagakomeza umuco wo gukaraba intoki, kwirinda kwegerana ndetse no kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ivuga ko abantu 72 ari bo bahitanywe n’ibiza ku itariki 07 Gicurasi 2020, byasenye inzu zirenga 500, byangiza imirima y’abaturage, ibiraro (amateme) birindwi, imihanda, ndetse n’umuyoboro utanga amazi mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza.

Minisitiri Kayisire Marie Solange wa MINEMA, avuga ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga, abasenyewe inzu bakaba bashakiwe aho bacumbika ndetse banahabwa ibiryamirwa n’ibiribwa.

1,082 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published.