Ministiri Mushikiwabo Louise yashimiye abahanzi nyarwanda baririmba mu gifaransa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira nibwo  mu Armeniya  hatangiye kugera abayobozi benshi bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa aho bitabiriye inama yy’uwo muryango.kw’ikubitiro habanje kuba igitaramo cyaitabiriwe n’abahanzi benshi baririmba mu gifaransa  aho Miss Shanel yashimije abanyacyubahoro baraho .

Uyu muhanzikazi wibera mu gihugu cy’ubufaransa n’umuryango afatanyije n’itsinda rimufasha gususuriutsa batari bake mu rurimi rw’igifaransa ndetse n’ikinyarwanda yaririmbye imwe mu ndirimbo ze yise Igisingizo ivugwa byinshi ku bitatse u Rwanda bamwe my bayobozi banyurwa niyo njyana ndetse n’imbyinbo biboneye .

Nyuma y’icyo gitaramo cyari cyitabiriwe na banyacyubahiro benshi harimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda  akaba n’umukandida ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa OIF Madamushikiwabo Louise ntiyatinze kwerekana ko yashimishijwe n’ibyo abahanzi  nyarwanda berekaniye aho I Erevan muri arimeniya .

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Misitiri Mushikiwabo yashimangiye ko yashimishijwe n’abahanzi nyarwanda  baririmba mu gifaransa bitabiriye inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa iri kubera I erevan ahao yanashimangiye ko no kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 no kuri 11 Ukwakira batazacikwa  n’ibindi bitaramo  by’abahanzi nyarwanda baraho .

Biteganyijwe ko ku wa kane hamenyekana umunyamabanga mushya w’uyu muryango, umwanya uri gutananirwa na Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda  Louise Mushikiwabo na  Michaelle Jean  wo muri Canada.

Kanda hano urebe uko Miss Shanel yaririmbye

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw 

 

319 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.