Miss Mutesi Jolly yatunguye benshi kubera ibyo yavuze ku butumwa Ange Kagame yatanze kuri Miss Rwanda

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly wari mu bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2019,yavuze ko ibyo Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze nyuma y’irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 ko icyongereza cyagakwiriye kuva mu ndimi zikoreshwa muri iri rushanwa kubera ko kibuza abakobwa kwisanzura imbere y’akanama nkemurampaka ari igitekerezo yatanze ariko kitahindura ibyo iri rushanwa rigenderaho.

Mu kiganiro yahaye KT Radio ku munsi w’ejo,Miss Mutesi Jolly yavuze ko ibyo Ange Kagame yavuze ko Miss Rwanda yagakwiriye gukuraho icyongereza mu marushanwa yayo ari igitekerezo cye gusa umuntu utanze igitekerezo bitakagombye kuba igipimo cy’ibyo abandi bakwiriye kugenderaho.

Miss Mutesi Jolly yatunguye benshi...

Yagize ati “Ni igitekerezo cye Buri wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye.Tureke kwirengagiza ko ushobora gutanga igitekerezo,nkagitanga nawe agatanga icye ariko igitekerezo cyawe nticyakabaye igipimo cy’imyumvire myiza abantu bagomba kugenderaho.Ushobora kugitanga kikaba cyiza bitewe n’uko ufite ubumenyi buhagije cyangwa ikaba mbi kimwe n’uko ushobora gutanga igitekerezo ufite ubumenyi buke ugasanga watandukiriye.

Ubwo Miss Rwanda yari imaze kurangira kuwa 26 Mutarama 2019,Ange Kagame yatanze igitekerezo cy’uko muri aya marushanwa hakurwaho ururimi rw’Icyongereza ku bakobwa bahatana kuko bibuza abakobwa kwisanzura kuko bamwe baba batakizi ndetse yemeza ko n’ibibazo babazwa biba bibajije mu Cyongereza gipfuye bigatuma abakobwa batabisobanukirwa.

Ange yatanze igitekerezo ko abakobwa bajya basubiza mu Kinyarwanda kugira ngo bashobore kugaragaza ubuhanga bwabo nta nkomyi ndetse yibutsa ko abitabira Miss World hari ababa batazi uru rurimi bakitabaza abasemuzi.

This image has an empty alt attribute; its file name is ange-1.jpg

Ange Kagame yishimiwe na benshi kuko buri wese mu bakurikiye iri rushanwa yabonye ko abakobwa benshi bagowe n’uru rurimi ndetse n’imibarize y’abari bagize akanama nkemurampaka yaranenzwe kuko hari abavugaga amagambo mu buryo butumvikana barimo n’uyu Mutesi Jolly bigatuma abakobwa barwana no kuyasobanukirwa.

Kanda hano wumve ibisubizo bya Miss Jolly ubwo yari kuri Kt Radio

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *