
Miss Muyango Uwase wabaye uwakunzwe cyane kubera mafoto (Miss photogenic 2019 ) uyu mukobwa aherutse kugarukwaho cyane mw’itangazamakuru ubwo yateraga imitoma ikomeye umukunzi we Kimenyi Yves , kuri uyu mukobwa yamaze kwereza muri U.A.E mu mugi wa Dubai aho yabonye akazi .
Amakuru dukesha zimwe mu nshuti ze za hafi zitashatse ko zitangazwa muri iyi nkuru zadutangarije ko uyu nyampinga yahagurutse mu mugi wa Kigali Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira yerekeje mu mugi wa Dubai aho agiye gutura ndetse no gukorerayo .
Uyu mukobwa mu cyumweru cyashize we n’umukunzi we nibwo bari bagaragarije inshuti zabo ndetse n’ababakurkira ku mbiga nkoranyambaga zabo ku bari mu munyenga w’Urukundo babwirana amagambo aryoshye mu rukundo Rwabo .
Mu bantu baherekeje Miss Muyango Umukunzi we Kimenyi Yves ntiyararimo kuko bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu amavubi aho bitegura umukino uzayahuza n’ikipe ya Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu .