Kimenyi Yves wa Rayon Sports yahishuye uko yatangiye gukundana na Miss Muyango

Miss Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, kuwa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 yakoreye ibirori umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves bibanziriza isabukuru ye y’amavuko yizihiza kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019.

Ibi birori byabereye mu Kiyovu kuri Urban City Blue KIgali Hotel. Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi Yves yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or wamukomeyeho nyuma y’uko hasakaye amashusho yambaye ubusa.

Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango.

Yagize ati “…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw’urukundo na Miss Uwase Muyango amaze gutandukana n’umukunzi we Didy d’or. Ibimenyetso byahishuraga urukundo rw’abo nk’amafoto yasibwe kuri konti ya instagram, bishimangira iherezo ry’urukundo rwabo.

Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bashimangira urwo bakundana.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko nkukunda, buri gihe nkukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Nkukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango

Bombi basangiye umunezero ku munsi w’amateka

Kimenyi avuga ko yamenye Miss Muyango binyuze kuri Mubyara we

Muri Kanama 2019 nibwo urukundo rw’aba bombi rwitamuruye

Inseko kuri bombi ishimangira urugendo rushya batangiranye

Muyango ati ‘Naguhaye ikaze mu mutima wanjye’.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *