
Irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 69, ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu 120. Bazahatana mu bikorwa bitandukanye bizamara ibyumweru bitatu birimo igaragazamashusho ku bikorwa bakoze, siporo, kwerekana impano, kumurika imideli n’ibindi bitandukanye.
Ku ikubitiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2019, barahera kuri tombola y’abo bazahatana mu gice kizwi nka ’Head to Head Challenge’ mu gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa.
Nimwiza Meghan ahaguruka i Kigali yasabye Abanyarwanda kumushyigikira agira ati “Njye nditeguye kandi byose birashoboka ni irushanwa, ibyanjye nzabikora uko nshoboye ariko hazaba hanakenewe uruhare rw’abandi banyarwanda bagomba kuzantora.”
Uzegukana irushanwa azamenyekana ku wa 14 Ukuboza 2019 mu birori bikomeye bizabera ahitwa ExCel i Londres, bigasusurutswa n’abahanzi bakomeye mu Bwongereza. Ibi birori bizatambuka kuri shene ya televiziyo yitwa London Live, abo mu bihugu birenga 150 ku Isi bemerewe kubikurikirana.
Julia Morley ukuriye Miss World Organisation yavuze ko umuhango wo gutanga ikamba uzasusurutswa na Lulu mu ndirimbo ‘Shout’ ndetse na Peter Andre uzaririmba iyitwa ‘Mysterious Girl’ ndetse agafatanya na Megan Young kuyobora ibirori.
U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye ; mu 2016 hagiyeho Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Iradukunda Elsa ; mu 2018 hagiyeyo Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan waserukiye igihugu uyu mwaka.
Ikamba rya Miss World ry’umwaka ushize rifitwe n’umukobwa ukomoka muri Mexique witwa Vanessa Ponce ari na we uzaryambika uzaritwara hagati ya Nimwiza Meghan na bagenzi be.
