
Rubavu imaze kuba nk’igicumbi cy’amahirwe ku bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ukuboza 2018 niyo yari itahiwe gukorerwamo amajonjora y’ibanze.

Mu buryo busa no guca agahigo, Rubavu iberamo ijonjora ry’Intara y’Uburengerazuba niko gace kamaze guturukamo ba nyampinga babiri bikurikiranya, bambaye ikamba rya Miss Rwanda. Abo ni Miss Mutesi Jolly 2016, uwo yahaye ikamba mu 2017, Miss Iradukunda Elsa ndetse na Iradukunda Liliane urifite ubu.
Abiyandikishije batangiye kugera ahabereye ijonjora kuri Inzozi Beach Hotel yegeranye n’Ikiyaga cya Kivu ku masaha y’igicamunsi. Kuri iyi nshuro mu Ntara y’Uburengerazuba hiyandikishije abakobwa 17 ariko hemererwa 13 abandi bane basanze batujuje ibisabwa umukobwa witabira Miss Rwanda.
Abakobwa batorewe guserukira Intara y’Uburengerazuba ni batanu ari bo Uwimana Triphine Mucyo, Mutoni Deborah, Igihozo Mireille, Uwase Aisha, Tuyishime Vanessa, na Mwiseneza Josiane wamaze kuba ikimenyabose nyuma yo kwitabira iri rushanwa yagenze urugendo rurerure n’amaguru.
Aba muri Miss Rwanda 2019 biyongereye ku bandi batanu b’Intara y’Amajyaruguru ari bo Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.
Intara y’Uburengerazuba imaze no guca utundi duhigo yihariye kuko ari ho hagiye hava abanditse amazina muri iri rushanwa, barimo nka Miss Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo, wanambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe n’imbaga mu marushanwa ya 2017.





