
Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie wabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga kubera amanota make yagize mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2019 yavuze ko atabuza abantu kuvuga ariko ngo yagize umwaka mubi waranzwe n’uburwayi.
Uyu mukobwa wagize amanota 13 mu bizamini bya Leta ndetse ntagire isomo na rimwe atsinda mu ishami rya MEG yigaga
Mu Kiganiro amahumbezi gica kuri Radio Rwanda uyu mukobwa wakomeje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka gusa avuga ko umwaka ushize yagize ikibazo cy’uburwayi butamworoheye.
Yagize ati “Ntiwabuza abantu kuvuga ibyo bashaka.Niyo wakora neza gute ntiwabura abaguca intege.Uyu munsi ugomba kuguma mu mwanya wawe ukavuga uti “Ibi ndabikoze kuko ushobora gukora ikintu cyiza umuntu akabona ko ari kibi.
Amanota yanjye ntabwo nayakiriye neza.Uko mwayabonye niko nanjye nayabonye kandi ntacyo nahinduraho.Ibyo nakora n’ibikorwa byanjye.
Abajijwe icyatumye agira uriya musaruro mubi yagize ati “Ntabwo navuga ko ngiye gutanga impamvu z’urwitwazo nyinshi ariko mu mwaka wanjye,ubuyobozi bw’ikigo burabizi, nagize ikibazo cyo kurwara gusa s’urwitwazo ntanga nk’impamvu yatuma ngira ariya manota.Ubu ndashima Imana ko nkiri muzima.

Uyu mukobwa yatangaje ko adateze kuzasubira mu mashuri yisumbuye ngo abone amanota amwemerera kwiga muri kaminuza ahubwo ngo ari kwitegura gushaka kaminuza yerekezamo.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko umunyeshuri wemerewe kwiga kaminuza ari uwatsinze amasomo 2 muri 3 agize ishami yigagamo rya Mathematics , Econimie na Geographie (MEG) gusa uyu mukobwa nta na rimwe yabashije gutsinda
