
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2020 nibwo Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho abakobwa 54 batowe mu gihugu hose bahawe numero zizakurwamo 20 bazajya mu mwiherero.
Muri icyo kiganiro habaye umwanya wo kubaza ibibazo ku banyamakuru aho haje kugarukwa kuri nyampinga Nishimwe Naomi Ubusanzwe ni umwe mu bafite ikiraka cyo kwamamaza iyi Sosiyete byumwihariko.m cya igikourwa cya ConnectRwanda.
Mu minsi ishize umuyobozi wa MTN yagaragaje ko ashyigikiye uyu mukobwa ashishikariza n’abandi kuba bamutora.

Ibi byaje guteza ikibazo ku bantu bibaza niba ataba yaraje muri iri rushanwa yaramaze guhabwa umwanya kugirango azakomeze akorane na MTN ahabwe ibyo yahabwaga.
Uwaje ahagarariye MTN muri icyo kiganiro witwa Wibabara Gisèle Fanny.yavuze ko ku ruhande rwabo nta kibazo kibirimo.
Ati “ Asanzwe azwi ku mbuga nkoranyamabaga kandi si we gusa utwamamariza ku giti cyacu ntacyo bitwaye…n’abandi ntibibatere igishyika cyo kuvuga ko MTN yizaniye Miss wayo.”

Kuba umuyobozi wa mtn yarabishyizeho ngo ni uko yarari kwamamaza igikorwa cya ConnectRwanda.
Prince Kid utegura Miss Rwanda yavuze ko buri mu Nyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutora uwo ashaka akanamwamamaza.
Ati “Tubyumve neza, igihari ni uko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka, icya kabiri iyo tugiye kwakira umuntu si tugendera kubyo yakoze cyangwa akazi ke yewe n’umunyamakuru yaza muri Miss Rwanda kandi ikigo cye ari abafatanyabikorwa.

Uwamwamamaje ahubwo nashyiramo akagufu anamutore, naba ashoboye azabatsinda cyangwa asigare.,Ubushize hari n’umuyobozi washyigikiye umukobwa kandi ntabwo MTN ikomeye kumurusha.
Umwana w’abandi mwimushyiraho ubwoba ntabwo tugendera ngo bamuvuze cyane bitume tumwima ikamba cyangwa ngo turimuhe kuko byavuzwe. Icyo kintu kive mu nzira. Irushanwa rifite amabwiriza arigenga.”