
Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006, yagiye akundana n’abasore benshi b’ibyamamare barimo n’umunyarwenya, Idris Sultan yibutsa umunezero yendaga kumuha mu gihe gito bamaze bakundana.
Sultan ni umunyarwenya uzwi cyane muri Tanzania, akaba yarizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 26 ku wa 28 Mutarama 2019, aribwo uyu mukobwa yayimwifurije ndetse anamwibutsa ibihe byiza bagiranye.
Kuri uyu munsi we w’amavuko, Wema abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Isabukuru nziza kuri wowe wari ugiye kumpa umunezero, sinabona icyo nkwifuriza, gusa intsinzi n’ubuzima bwiza,…Uyu ni umunsi wawe,… komeza intambwe mu byo ukora”.
Urukundo rwa Wema na Idris rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2015, mu ntangiriro za 2016, ruzamo agatotsi ubwo byanavugwaga ko uyu musore yaba yaramuteye inda yari kuvukamo abana b’impanga.
Nyuma byaje gutangazwa ko iyo nda yaje kuvamo, bisobanuye ko ari nacyo uyu mukobwa yaba yashatse kwibutsa uyu musore ko yari agiye kumuha umunezero bikanga.

Wema Sepetu yabaye nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006, uyu mukobwa yakundanye n’abasore benshi barimo Steven Kanumba waje kwitaba Imana, Sultan, Luis Munana n’abandi barimo n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanyujijeho cyane, bageze no ku mishanga yo kurushinga hivangamo n’umuherwekazi Zari Hassan wahise wigarurira umutima w’uyu muhanzi