
Miss world ni Irushanwa ritagurwa na Miss Word Organisation rikaba arimaze kuba inshuro 69 aho hatorwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza , nkuko byari byari byavuzwe iri rushanwa ryagombaga kubera Bangkok muri Thailand ari ubuyobozi bw’uyu muryango bwamaze gufata icyemezo cyo kurijyana mu gihugu cy’ubwongereza .
Nkuko benshi mu banyarwanda babizi ba Nyampinga b’abanyarwanda bamaze kwitabira Miss world ni Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane bose barinyuzemo.uyu mwaka bikaba biteganyijwe ko Miss Nimwiza Meghan ariwe uzahagararaira u Rwanda muri iri rushanwa
Ni ku nshuro ya mbere igihugu cya Thailand cyari kigiye kwakira iri rushanwa kuva ryatangira ariko nyine amahirwe ntabwo yigeze agisekera cyane ko bacyambuye aya mahirwe nubwo impamvu ryavanyweyo itigeze itangazwa. Iki gihugu cyakiriye irushanwa rya Miss Universe muri 2018, bari bagihaye Miss World ariko ku munota wa nyuma bamaze kucyambura ubu bushobozi.
Irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2019 rizabera mu Mujyi wa London tariki 14 Ukuboza 2019 nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Miss World yatangirijwe mu bwami bw’u Bwongereza mu 1951, iri mu marushanwa ane y’ubwiza akomeye ku Isi harimo Miss Universe, Miss International ndetse na Miss Earth.
Ubwo ryaherukaga kuba iri rushanwa mu mwaka wa 2018 ryegukanywe na Vanessa Ponce de León aho yatsinze abakobwa bari bahatanye mu irushanwa