
Mtn Rwanda n’ikigo ikigo cy’Itumanaho cyiamze imyaka isaga 20 gikorera mu Rwanda aho giha abakiliya baco service zitandukanye z’itumanaho . iki kigo cyatangaje ko kiri gutegura iserukiramuco rizamara iminsi itatu rizitwa Sawa Sawa Mtn Festival.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 05 Ukuboza 2019 , Ubuyobzoi bwa Mtn Rwanda bwatangaje byinshi kuri iyi gahunda ya Sawa Sawa Mtn Festival aho batangaje ko iryo serukiramuco rizaba mu mwaka utaha hagati y’Ukwezi kwa 7 n’Ukwa 8 umwaka utaha wa 2020.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, Richard Acheampong, yavuze ko bashaka ko Abanyarwanda ubwabo aribo bazihitiramo abazabataramira.
Ati “Iri serukiramuco ni iry’Abanyarwanda, ni bo bazahitamo abazabataramira kuko ni bo bazi icyo bashaka. Tuzifashisha imbuga nkoranyambaga zacu n’amaradiyo Abanyarwanda bihitiremo abahanzi b’Abanyarwanda n’abo hanze bazabashimisha n’abavanga imiziki bizaba ari uko.”
Yavuze ko bateganya kuzashyiraho igiciro gito cyo kwinjira, amafaranga azavamo agakoreshwa mu wundi mushinga uzatangazwa nyuma.
Nubwo iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abahanzi Active , Bull Dogg na Yvan Buravan Ubuyobozi bwa Mtn bwatangaje ko ataribo bonyine bazaryitabira kuko hari nabandi benshi basanzwe bakoran kandi nabo nibemezwa n’abaturage bazagaragara muri iryo serukiramuco.
Nkuko bisanzwe mu bitaramo byinshi bya Mtn Kwinjira akenshi mu rwego rwo kugabanya umuvundo ku muryango hakoresha uburyo bwa MTN Mobile Money akaba ri nabwo buzifashishwa muri iryo serukiramuco .
Tubameyeshe ko mu byumweru bitari bike Mtn yatangije poromosiyo ‘Izihirwe’ yahurijwemo abahanzi bakomeye nka Riderman, DJ Marnaud, Social Mula, Jay Polly, Marina, Safi Madiba na Queen Cha.aba bose bakaba bamaze kuzenguruka uturere dutandukanye mu gihugu hose aho uyu munsi berekeje mu karere ka Rwamagana.