
Kuva amatora ya Miss Rwanda 2019 yo kuri telefoni yatangira kuwa 20 Mutarama 2019 kugeza kuwa 24 Mutarama 2019, amafaranga yinjijwe abanyarwanda batora yamenyekanye.
Imibare y’abanyarwanda batoye yagaragaje ko munsi wa mbere w’amatora hoherejwe SMS zisaga134,039, ukubye n’igiciro cy’ubutumwa bugufi (30Frw kuri SMS imwe) uhita ubona ko uwo munsi hinjiye 4,021,170Frw.
Ku munsi wa kabiri hoherejwe amajwi 95,244,afite agaciro ka miliyoni 2,857,320Frw, mu gihe umunsi wa gatatu w’amatora habonetse amajwi 167,429 amafaranga yinjiye akaba ari 5,022,870Frw. Ku munsi wa kane ho hatowe amajwi arenga 164,857.
Mu gihe cy’icyumweru, amafaranga yinjijwe na Mwiseneza Josiane na bagenzi be kuri Rwanda Inspiration Back Up, akaba akabakaba akayabo ka miliyoni 27 (27,795,240Frw).

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 haramenyekana uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’ibisonga bye ndetse na Miss Popularity, mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conferance Arena i Rusororo.
499 total views, 2 views today