
Mu Gihe hizizwa umwaka 1 Mozey Radio yitabye Imana Umubyeyi we yajyanye Weasel mu rukiko .
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mutarama 2019 nibwo afurika y’iburasirazuba yose yibuka umwaka umwe Ssekibogo Mosez wakunzwe nka Radio avuye mu buzima bw’abazima aho benshi bamwibukira kw’ijwir rye kugeza nubu ritarava mu mitima ya benshi .
Muri iki gihe rero abakunzi be bamwibuka abo mu muryango we abarangajwe imbere n’umubyeyi we Kasubo Jane yongeye kujyana ikirengo mu rwego rushinzwe iperereza rwa Uganda arega umuhanzi Weasel wahoranye n’umuhungu we mw’itsinda rya Goodlyfe na bagenzi be bagera kuri 7 abashinaja gufata ibihangano by’umuhungu we bakabicuruza nta burenganzira .
Uyu Mubyeyi yatangaje ko abo basore bose bafashe aibihangano bya radio bakabisubiramo maze bakongera bakabibyazamo umusaruro w’amafaranga batabibamenyesheje .
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Dailymonitor cyaho muri Uganda Umuvugizi wa CID SP Henry Ssekatte yahamije ko abo bahanzi babatumyeho kuza kwitaba ku biro bya CID ahitwa Kibuli muri Kampala yongeraho iyi nshuro nibatitaba bazashyirirwaho impapuro zibafata kuko n’ubwa mbere babatumyeho barasuzugura banga kwitaba kubera ibyo bikeka .

Zimwe mu ndirimbo za Radio bivugwa ko radio yasubiyemo akazigurisha ni Neera ,Nakessa,Mpeka na Zino Enaku akab arizo ari gushinjwa .