Abakristu mu bice bitandukanye byo ku isi bakomeje kwizihiza ibirori by’umunsi mukuru wa Pasika, aho bari gukoresha uburyo bushya kubera ibihe bidasanzwe by’akato ibihugu byinshi byashyizeho mu kurwanya icyorezo cya coronavirus.
Bamwe mu bapadiri bakomeje gusengera bari imbere ya za camera muri kiliziya zirimo ubusa.
Ariko mu bindi bihugu bimwe, imihango yo kwizihiza Pasika yakomeje nk’uko byari bisanzwe, hirengagijwe ingamba zikaze zo gufasha mu guhagarika ubwandu bwa coronavirus.
Image captionMuri iki gihe cy’akato mu bihugu byinshi byo ku isi, abakristu benshi bakurikiye misa bari mu ngo zabo – nk’uyu muryango wo mu mujyi wa Melbourne muri Australia.Image captionAbapasiteri bambaye ibyo kwipfuka mu maso (masques/masks) mu rusengero ryo mu murwa mukuru Séoul wa Koreya y’epfo kuri iki cyumweru.Image captionAriko mu gihugu cya Belarus, leta yirengagije abasaba gukaza ingamba, bituma abasenga bitabiri misa uko bisanzwe muri iyi kiliziya y’ahitwa Dvorets.Image captionHagati aho, amategeko yo kutegerana yashyizweho mu turere twose two mu Budage. Abihayimana muri iyi kiliziya yo mu mujyi wa Oberhausen, basomye misa bari imbere y’amafoto y’abakristu batashoboye kwifatanya na bo imbona nkubone.Image captionMu mujyi wa Zakopane muri Pologne (Poland), padiri aratera amazi y’umugisha ku bakristu agendera mu cyuma gikwegwa n’ifarashi.Image captionPadiri yatanze umugisha ari inyuma mu modoka y’ivani mu murwa mukuru Santiago wa Chili.