Mu mafoto: Uko Pasika iri kwizihizwa ku isi muri ibi bihe by’akato kubera coronavirus

Abakristu mu bice bitandukanye byo ku isi bakomeje kwizihiza ibirori by’umunsi mukuru wa Pasika, aho bari gukoresha uburyo bushya kubera ibihe bidasanzwe by’akato ibihugu byinshi byashyizeho mu kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Bamwe mu bapadiri bakomeje gusengera bari imbere ya za camera muri kiliziya zirimo ubusa.

Ariko mu bindi bihugu bimwe, imihango yo kwizihiza Pasika yakomeje nk’uko byari bisanzwe, hirengagijwe ingamba zikaze zo gufasha mu guhagarika ubwandu bwa coronavirus.

Muri iki gihe cy'akato mu bihugu byinshi byo ku isi, abakristu benshi bakurikiye misa bari mu ngo zabo - nk'uyu muryango wo mu mujyi wa Melbourne muri Australia.
Image captionMuri iki gihe cy’akato mu bihugu byinshi byo ku isi, abakristu benshi bakurikiye misa bari mu ngo zabo – nk’uyu muryango wo mu mujyi wa Melbourne muri Australia.
Abapasiteri bambaye ibyo kwipfuka mu maso (masques/masks) mu rusengero ryo mu murwa mukuru Séoul wa Koreya y'epfo kuri iki cyumweru.
Image captionAbapasiteri bambaye ibyo kwipfuka mu maso (masques/masks) mu rusengero ryo mu murwa mukuru Séoul wa Koreya y’epfo kuri iki cyumweru.
Ariko mu gihugu cya Belarus, leta yirengagije abasaba gukaza ingamba, bituma abasenga bitabiri misa uko bisanzwe muri iyi kiliziya y'ahitwa Dvorets.
Image captionAriko mu gihugu cya Belarus, leta yirengagije abasaba gukaza ingamba, bituma abasenga bitabiri misa uko bisanzwe muri iyi kiliziya y’ahitwa Dvorets.
Hagati aho, amategeko yo kutegerana yashyizweho mu turere twose two mu Budage. Abihayimana muri iyi kiliziya yo mu mujyi wa Oberhausen, basomye misa bari imbere y'amafoto y'abakristu batashoboye kwifatanya na bo imbona nkubone.
Image captionHagati aho, amategeko yo kutegerana yashyizweho mu turere twose two mu Budage. Abihayimana muri iyi kiliziya yo mu mujyi wa Oberhausen, basomye misa bari imbere y’amafoto y’abakristu batashoboye kwifatanya na bo imbona nkubone.
Mu mujyi wa Zakopane muri Pologne (Poland), padiri aratera amazi y'umugisha ku bakristu agendera mu cyuma gikwegwa n'ifarashi.
Image captionMu mujyi wa Zakopane muri Pologne (Poland), padiri aratera amazi y’umugisha ku bakristu agendera mu cyuma gikwegwa n’ifarashi.
Padiri yatanze umugisha ari inyuma mu modoka y'ivani mu murwa mukuru Santiago wa Chili.
Image captionPadiri yatanze umugisha ari inyuma mu modoka y’ivani mu murwa mukuru Santiago wa Chili.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *