
Ku munsi wa 12 wa Rwanda Premier League’ umwe mu mikino yari itegerejwe harimo umukino wa Gicumbi FC na APR FC.kw’Isaha ya saa cyenda n’igice umukino nibwo wari utangiye nubwo wari umukino urimo ubuhanga waje kurangira amakipe yose anganyije ndetse nyuma ya masengesho menshi ziranganya
Uyu mukino numwe mu mikino yavuzwemo byinshi cyane birimo n’amarozi ariko uza kurangira amakipe aguye miswi 1-1, Camarade utoza Gicumbi Fc yahamije ko Gicumbi FC nta cyiciro cya kabiri izajyamo, avuga ko nababitekereza bibeshya cyane.
Mbere y’uko uyu mukino utangira hari umukinnyi wa Gicumbi FC witwa Tchabalala
utarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira Gicumbi Fc bivugwa ko yahohotewe
agakubitwa azira ubusa.
Abakinnyi ba Gicumbi Fc babanje kumena ibintu mu izamu mbere yuko umukino utangira, abafana ndetse n’abandi bari ku ruhande rwa APR FC baketse ko ari amarozi bitewe n’uburyo umukino wabagoye.
Muri rusange ni umukino utabonetsemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko wari urimo guhangana gukomeye cyane, amakipe yombi yagerageje gukina neza, APR FC ikina isatira, Gicumbi nayo ikina yugarira ariko inacunga imipira itakaye cyangwa bambuye APR bagashaka uburyo bayibyaza umusaruro.
Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ariko akanyuzamo akanasatirana. Bidatinze, kuburangare bw’abakinnyi ba APR FC Nzitonda Eric yafunguye amazamu atsindira Gicumbi FC igitego ku mupira wari uturutse kuri Magumba Shaban ugera kuri Nzitonda maze acenga Rwabugiri wari wasohotse atsinda igitego ku munota wa 14.
Iki gitego cyabaye nk’igikanguye APR FC, ikina umupira mwiza urimo gusatira cyane ariko Gicumbi nayo ikirwanaho ibifashijwemo n’umuzamu Ndayisaba Olivier wakuyemo imipira myinshi yashoboraga guteza ibibazo iyi kipe, ariko nayo igacungira ku mipira bambuye abakinnyi ba APR cyangwa iyo batakaje, umukino wakomeje kugenda muri uyu mujyo iminota 45 y’igice cya mbere irangira Gicumbi FC iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri intego zasaga n’izigice cya mbere kuko umuvuduko wari wa wundi no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.
Umutoza wa APR Fc Mohamed Erradi, yakoze impinduka ava mu kibuga Nshuti Innocent hinjira Nizeyimana Djuma, nyuma aza no gushyira mu kibuga Mugunga Yves bose binjiraga basanga Rwabuhihi winjiye mu gice cya mbere asimbuye Ange Mutsinzi wagize ikibazo.
Ku ruhande rwa Gicumbi FC, umutoza Camarade yakuye mu kibuga Gasongo Jean Pierre hinjira Ndacyayisenga Ally, Bati Allain yinjira asimbuye Nzitonda Eric ku munota wa 90 Nsengayire Shadad asohoka mu kibuga asimbuwe na Mukamira Cedric.
Amakipe yagerageje uko ashoboye kose ngo atsinde ibitego mu mukino warimo guhangana gukomeye cyane ndetse n’amakosa menshi ku bakinnyi n’abatoza, byanabaheshe amakarita y’umuhondo nk’umutoza wa Gicumbi Banamwana Camarade yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo kurenga umurongo wagenwe kutarenga k’umutoza.
Habura umunota umwe ngo umukino nyirizina urangire APR FC yari yahize igitego mu minota 88 yakibuze, yaje kukibona cyatsinzwe na Usengimana Danny ku mupira wari uhinduwe neza imbere y’izamu na Nizeyimana Djuma, Danny yahise agira ibitego umunani muri uyu mwaka w’imikino.
Hongeweho iminota itanu ariko nayo irangira nta mpinduka zibaye bityo amakipe agabana amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Banamwana Camarade utoza Gicubi FC nyuma y’umukino yavuze ko umukino wari mwiza kandi ko wagenze neza anashimangira ko gicumbi itazigera ijya mu cyiciro cya kabiri.
Yagize ati” Ni umukino wagenze neza muri rusange twashakaga amanota atatu kandi twari tugiye kuyabona ariko nyine ni iby’umupira turashima Imana kuba tubonye inota rimwe, reka mbabwire mu gihe cyose nzaba nkiri muri Gicumbi FC ntizigera ijya mu cyiciro cya kabiri n’ababitekereza barishuka cyane”.
APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona nubwo yanganyije umukino aho ifite amanota 25, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 21 ariko ikaba ifite umukino kuri uyu wa Gatatu na Police FC, Gicumbi Fc nayo iracyari ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 5.