
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeri nibwo Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’igihugu , Juvenal Marizamunda yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y’ibyumweru 2 ahuza umutwe w’ ingabo na polisi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho Rukomeye, mu magambo arambuye uzwi nka East African Standby Force (EASF)
Mu butumwa bwe, DIGP Marizamunda yavuze ko umugabane wa Afurika ukomeje kugarizwa n’amakimbirane aterwa n’ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibindi biba byateguwe. Yashimangiye ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ari kimwe mu bisubizo byizewe mu gukemura ibi bibazo.

DIGP Marizamunda yakomeje agira ati kugeza ubu hari ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bigera kuri 14 icya kabiri cyabyo kibaka ari ibikorerwa muri Afurika. Aya mahugurwa azategura abayitabiriye kuzavamo abakozi beza b’umuryango w’abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
ACP Dinah Kyasimire, umuyobozi uhagarariye polisi muri EASF yavuze ko aya mahugurwa afite akamaro gakomeye kuko azafasha abayitabiriye kumva neza intego nyamukuru y’ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro ndetse n’imiterere y’ubwaguke bw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 58 baturutse mu bihugu 9 ari byo: Somalia, Djibouti, Kenya, Uganda, Seychelles, Comoros, Sudan, Ethiopia n’ u Rwanda