Mubyara wa Fille Mutoni yashyize hanze amashusho aryamanye n’umugabo we Mc Kats

Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, umugabo wa Fille Mutoni, umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, yongeye kwibazwaho cyane nyuma yo gufatwa amashusho n’umukobwa bivugwa ko bari bamaze gusambana.

MC Kats wari uherutse kwerura kumugaragaro agatangaza ko abana n’ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA, ubwe benshi bamwibasira bamuvugaho amagambo atari meza, yongeye gukoza agatoki mu ntozi atamazwa n’uwo bari bamaze kugirana ibihe byiza mu bwiru.

Benshi babonye amashusho ya MC Kats tutifuje kugaragaza hano, wasangaga bose bahuriza ku kintu kimwe cy’uko abagore b’i Kampala nta mugabo basubiza inyuma kereka utemeye kubaha ibyo bakeneye.

Iyi Videwo iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga igaragaza MC Kats aryamye ku gitanda, bigakekwa ko yarimo aruhuka nyuma yo kumara umwanya asambana n’umugore wafashe ariya mashusho we utashoboye kumenyekana.

Isura y’uyu mukobwa igaragara muri aya mashusho gusa mu bayibonye bose nta we uratangaza ko azi uyu mukobwa wirabura, wari wambaye impeta nyinshi ku ntoki ze.

Muri Videwo MC Kats yumvikana akorora cyane, ibyateye umugore bari kumwe kugira ubwoba akamubaza niba ameze neza. Videwo kandi igaragaramo agakingirizo kakoreshejwe bikekwa ko ari ako MC Kats yari amaze gukoresha.

MC Kats yakundanye igihe kirekire n’umuhanzikazi Fille Mutoni ufite inkomoko mu Rwanda ari nawe umufasha mu bikorwa bye by’ubuhanzi ku buryo bari bamwe muri couple z’ibyamamare zizwi cyane  muri Uganda.

Aba ariko bagiye bagirana ibibazo bagatandukana ubundi bagasubirana inshuro bivugwa ko zigera mu 100. Buri ruhande rushinja urundi kuruca inyuma n’ubwo mombi nta n’umwe urabyemera.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *