
Umukobwa witwa Mugabo Teta Ange Nicole, niwe usezerewe bwa nyuma mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, kuko atabashije kwitwara neza mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) , mu kizamini bahawe ndetse na bagenzi be ntibamuha amahirwe yo gukomezanya nabo.

Kuri uyu wa Kane gusezerera abakobwa mu mwiherero wa Miss Rwanda byakomeje.
Abakobwa bose bahawe ibibazo bijyanye n’ubwiza bufite intego, hashakishwa urara asezerewe akerekeza iwabo nyuma y’abandi bane bamaze kuvanwa mu irushanwa. Dr. Higiro Jean Pierre niwe watangaga amanota.
Abakobwa icyenda batoranyijwe n’abakemurampaka ku ikubitiro ni Uwase Muyango Claudine, Gaju Anitha, Umukundwa Clemence , Mukunzi Teta Sonia, Mutoni Oliver, Uwase Sangwa Odille, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.
Abakobwa batanu bakomeje kubera amajwi y’abatoye kuri SMS ni Mwiseneza Josiane, Kabahenda Rica Michaella, Bayera Nisha Keza, Niyonsaba Josiane na Uwicyeza Pamella.
Mugabo Teta Ange Nicole na Inyumba Charlotte nibo basigaye imbere hagomba kuvamo utaha, maze abakobwa bagenzi babo baha amahirwe Inyumba Charlotte.
Uyu mukobwa yabashije gukomeza nyuma yo gutorwa n’abakobwa bagenzi be umunani naho Mugabo Teta Ange Nicole agahabwa amahirwe na batandatu.










Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.