Mukunzi Yannick mbere yuko yerekeza iburayi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Yannick Mukunzi mbere yo kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi aho agiye gukomereza umupira w’amaguru, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we .

Yannick Mukunzi ni umusore w’imyaka 24 ukinira Rayon Sports wavukiye mu Bwiza i Bujumbura mu Burundi. Amaze igihe kirekire akundana byeruye n’umukobwa witwa Iribagiza Joy banafitanye umwana w’imfura.

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 nibwo aba bombi bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera

Mukunzi asezeranye imbere y’amategeko mu buryo bwatunguye bamwe kuko biteganyijwe ko azahaguruka i Kigali ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 ajya muri Sandviken IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède biteganyijwe ko azasinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi avuye mu Rwanda asigiye ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports yakiniraga nyuma y’aho ku mukino wa nyuma we wabaye ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ayitsindiye igitego kuri penaliti mu mukino wa shampiyona wari wabahuje na Marines FC.

577 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.