
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate nyuma yo gusezerera rutahizamu Michael Salpong ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports ntibabyumve kimwe uyu muyobozi yatangiye gushaka umusimbura wuyu mukinnyi ari nako yifuza kwiyunga n’abakunzi ba Rayon Sports.

Nyuma yaho ibigendanye n’imikino byose bihagaze kubera icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi muri Rayon Sports hakaba haragiye havugwamo ibibazo bitandukanye ndetse biza kuviramo Michael Salpong kwirukanwa kubera amagambo yatangaje kuri perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate gusa ubu uyu muyobozi akaba yatangiye gushaka uwasimbura wuyu mukinnyi.

Amakuru agera kuri Kigalihit akaba yemeza ko kuri ubu Rayon Sports yifuza kuzana rutahizammu Babuwa Samson dore ko nuyu mukinnyi yamaze gusezera mu ikipe ya Sunrise yari asanzwe akinira ndetse amakuru yizewe atugeraho akaba yemeza ko na mbere yuko Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwirukana Michael Salpong ibiganiro byari byararangiye hagati ya Rayon Sports na Babuwa Samson.

Gusa ibi byose bikaba bikomeje kugenda bitavugwaho rumwe n’abafana ba Rayon Sports dore ko hari abemeza ko icyemezo Rayon Sports yafashe cyo kwirukana Micheal Salpong cyari gikwiye kuko yasuzuye umuyobozi we naho abandi bakemeza ko uvuze ko Nyirurugo yapfuye ataba ariwe wamwishe ahubwo ko Salpong yazize kuvuga ukuri kuko ibintu abibona gusa benshi bakaba bemeza ko Micheal Salpong ari umukinnyi wari ufatiye runini Rayon Sports.

Gusa nubswo ibi byose bimeze gutya Paul Muvunyi ndetse n’umuterankunga wa Rayon Sports ariwe Skol bakaba barasabye Micheal Salpong ko yasaba imbabazi bityo akaba yagaruka muri iyi kipe ndetse bakanamwongerera amasezerano akazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze mu mikino nyafurika ibonye ayo mahirwe.