
Umuhoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko aramutse yongeye kubona amahirwe yo kuyobora iyi kipe atabyemera kuko uretse ibibazo nta kindi yahuriyemo nacyo.
Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, mu gihe yari ku buyobozi, iyi kipe yagiye ivugwamo ibibazo byinshi bitandukanye ahanini bishyingiye ku mikoro, kutumvikana n’abahoze bayiyobora n’ibindi.
Ibi byaje gufata indi ntera abakunzi b’iyi kipe batangira kwandika basaba ko yabarekurira ikipe, ni mu gihe ariko hari n’abandi bari bamushyigikiye, byasabye ko leta yinjira muri iki kibazo maze muri Nzeri 2020 RGB imukuraho hajyaho komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah yavuyeho mu Kwakira 2020 bamaze gutora komite nshya ari yo iriho iyobowe na Uwayezu Jean Fidele.
Mu kiganiro Zinduka, Munyakazi Sadate yabajijwe niba aramutse agize amahirwe yo kongera kuyobora Rayon Sports yabyemera, yahise avuga ko atabyemera ko ahubwo yafasha iyi kipe ariko atari mu buyobozi bwayo kuko yahuriyemo n’ibibazo gusa.
Ati “Oya ntabwo nayiyobora, impamvu ntayiyobora nahuriyemo na byinshi bitari byiza, kandi ni uko umuntu abivuga abantu bakajya gutukana ariko ni ubundi bunararibonye, nayibera umujyanama kuko ndayikunda ariko kuba nakongera kujya kuyobora Rayon Sports ndumva atari byo kuko umusanzu nashakaga kuyiha narawuyihaye, ipfundo nashakaga ko izubakiraho iryo ryo ntirizasenyuka ndabyizeye, numva haje abandi bagakomerezaho bakazana n’ibitekerezo bishya ari byo byiza.”
Ubwo yakoraga ihererekanya bubasha na komite y’inzibacyuho, mu byo bayihaye harimo n’amadeni y’iyi kipe aho na we yabahaye inyandiko ko bamufitiye miliyoni 54, avuga ko afite icyizere cy’uko azayishyurwa n’ubwo ubu ikipe itameze neza.
Ati “ Ntabwo navuga ko yampombeje ahubwo imfitiye amafaranga, nakunze kubivuga kenshi, ndumva ari miliyoni 54 indimo kubera amadeni, biranditse icyo yakoze kiragaragara, niba ari umukinnyi wagurwaga amafaranga akava kuri konti ya Sadate, umukinnyi yahabwaga sheki akayisinyira ko yayakiriye ideni rikamenywa na komite nyobozi yari ho icyo gihe.”
“Komite nyobozi irabizi, twabibahaye muri handover kandi ntibigeze babihakana, icyizere cyo ndagihorana ariko sinavuga ngo ni uyu munsi kuko na Rayon Sports iri mu bibazo by’amikoro ntabwo najya kuyishyira ku gitutu, ariko uko abantu bagenda baganira nibaza ko bazayishyura.”
Uyu mugabo kandi avuga ko yizeye ko igihe cyizagera Rayon Sports ikaba ikipe y’ubukombe muri Afurika atari mu Rwanda gusa, ngo umurongo bayihaye ni umurongo uhamye.