Musanze Danny Vumbi n’abahanzi 10 yemereye kwandikira indirimbo k’ubuntu bize ku gucuruza umuziki online ndetse baranasangira (Amafoto na Video)

Mu gufasha abahanzi nyarwanda kwivana m’ubucyene basigiwe na COVID-19 yahungabanyije ibikorwa byabo, Imbuto Foundation ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, yatekereje uburyo bwo gushyigikira imishinga ifite umwihariko iyigenera inkunga ya miliyoni 300 Frw yashyizwe mu Kigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco.

Danny Vumbi ni umwe muri 23 babashije gutsinda, imishinga yabo igaterwa inkunga ya miliyoni 10 Frw.

Uyu muhanzi yari yatanze umushinga wo kwandikira abahanzi bagenzi be indirimbo zishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda no kuzicuruza.

bacishagamo bagacuranga bakaririmba, byari byiza

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 08-12-2020 Danny Vumbi nibwo yasohoye urutonde rw’abahanzi 10 yemereye kwandikira Indirimbo k’ubuntu,ndetse akanabafasha no mugukora Audio kujyeza ijyeze hanze icuruzwa kuri platforms zicuruza umuziki ku isi yose.

KANDA HANO UREBE VIDEO BASANGIRA

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Danny Vumbi ndetse n’abahanzi yemereye kwandikira indirimbo uko ari 10 bakoze ijoro ryo gusangira ndetse banigishwa uko ubucuruzi bw’umuziki bukorerwa kuri internet.

Mu mafoto na Video reba uko byari byifashe,tubibutse ko ejo azakorana ibindi biganiro n’aba bahanzi bose ku bwanditsi bw’indirimbo.

Muri iyi Foto harimo abahanzi, Mico the best, Yverry,Danny Vumbi,Niyo Bosco, Young Grace,Yvanny Mpano na Mutima

Twabibutsa ko abahanzi 10 Danny Vumbi yahisemo kwandikira indirimbo ari, Mico The Best, Lanie, Yverry, Mutima, Alyn Sano, Niyo Bosco, Naason, Yvanny Mpano, Fireman na Young Grace.
byari ibyishimo kuri aba bahanzi bose.


Kanda hano urebe video nshya ya Danny Vumbi yise Nyakamwe


1,277 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.