Mutesi Jolly yigiye byinshi kukugwa nabi mu gihe cy’Imyaka 3 ishize

Miss Mutesi Jolly yagarutse ku myaka itatu ishize yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, akomoza ku bizazane yanyuzemo ku munsi nyirizina yambikiwemo ikamba ndetse na nyuma yawo uko yavuzwe mu itangazamakuru n’ibindi.

Ni mu butumwa burebure yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, anakomoza kuri byacitse zagiye zimuvugwaho ariko ngo buri wese aba agomba kwakira ibitekerezo bitandukanye by’abavuga.

Miss Mutesi Jolly yakomoje ku gihunga yagize ku munsi yambikiweho ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Ngo yari afite amajwi amwe mu mutwe we amubwira kwibagirwa ibyo yari yateguye kuvuga byose agaturika akavuga ibiri ku mutima we, uburyo yumvaga aremerewe, igihunga yari yifitemo n’imbaraga nke yiyumvanaga.

Yagize ati “Ntabwo numvaga ko nabasha gutambukana umucyo mu ngendo nziza n’inseko nziza, nyuma ngirirwa n’amahirwe yo gutahana ikamba.”

Mutesi Jolly yanakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo ahanini kuri za byacitse zagiye zivugwa nyuma y’uko yegukanye ikamba umusore witwa Niyonzima Eliel wari mu bamufashaga kumwamamaza agasohora urwandiko rurerure rukubiyemo icyo yise ’Kata’ 10 byanyuzemo kugira ngo uyu mukobwa yambikwe ikamba.

Icyo gihe byabaye inkundura ikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda hacicikana inkuru z’uko ngo Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne, yaba yarabeshye amanota y’ikizamini cya leta ya Mutesi Jolly nk’umwe mu migambi yo kumugeza ku ikamba ‘byari byarapanzwe’ nubwo byahakanwe.

Bimwe mu byo uwo musore yavugaga ni uko ngo Ishimwe yaba yari yarasinyishije Miss Mutesi Jolly amasezerano yo kuzamubera umujyanama mbere y’uko aba Nyampinga, n’andi manyanga menshi yagarutseho yemeza ko yaba yarakoreshejwe.

Mutesi Jolly yagize ati “Byari nk’inzozi reka mbivuge. Nize guhaguruka nkatambuka kandi nkagira inshingano.”

Ati “Iri rushanwa ryatanze amahirwe akomeye ndetse rimfasha gukorera igihugu. Imyaka itatu irashize ariko ndacyameze neza kandi niteguye gukomeza kugikorera mu bushobozi buke bwanjye.”

Mutesi Jolly yavuze ko ashimira ibitangazamakuru bitandukanye na rubanda bamufashije gukomeza kwigirira icyizere no gutuma aharanira gukora byisumbuye.

Yavuze ko nubwo bimeze gutyo ariko atazibagirwa ko yigiye muri byacitse zagiye zimuvugwaho nk’ibindi byamamare byose ariko ngo ni ingenzi kumva ibitekerezo by’abantu.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *