
Mutima Pierrine ni umuhanzikazi umaze kubaka izina mu ghe gito nyuma yo gusoza amasomo ye mw’ishuri rya Muzika ku nyundo aho yakunze kugaragara cyane ku mbyinironyinshi afasha abahanzi .
Uyu mukobwa wazamukiye muri Sebeya Band y’abanyeshuri bo ku Nyundo kuri ubu yinjiye mu muziki neza neza aho yatangiranye indirimbo ye ya mbere yise Urabaruta .
Mu kiganiro na Kigalihit uyu mukobwa yadutangarije byinshi ku bijyanye na muzika ye aho yadutangarije ko kuva yarangiza amasomo ye yahise atanira kujya afasha abahanzi batandukanye harimo aho bagiye bagaragara mu bitaramo bya Primus Guma Guma ndetse no mu nama mpuzamahanga aho babaga batumiwe gutaramira abashyitsi.
Ku bijyane n’indirimbo ye shya yise Urabaruta yatubwiye ko ari indirimbo ye ari nkuru mpamo kuko avuga amateka yamubayeho mu buzima bwe bw’urukundo aho yaririmbiye umusore bakundana wigeze kumusiga ariko nyuma bakaza kwisanga basubiye mu rukundo akaba ariho yahereye ayimutura .
Tumubajije indirimbo kugeza ubu amaze gukora yatubwiye ko muri Iyi minsi yari ahugiye mu gukora imyitozo myinshi muri Neptunez Band asanzwe aririmbamo gusa akaba afite gahunda nyinsho zo gutangira gusohora indirimbo ze kugiti cye kandi nziza ku buryo abakunzi ba muzika bazazishimira ku buryo bizagera aho bimutunga nk’umwuga .
Ku bijyanye no kuba mu minsi ishize yaragaragaye ku rubyiniro muri Kigali Jazz Junction aririmbana n’umuhanzi w’icyamamare muri nijeriya uzwi nka Johhny Drille aho basubiranyemo indirimbo halleluya yakoranye n’umuhanzikazi Simi .
Yadusubije ko nyuma yo kuva ku rubyiniro mu kiganiro kigufi bagiranye yamushimiye cyane ubuhanga afite mu kuririmba amwizeza ko mugihe azaba amukeneyeho ubufasha azabumuha kugira bashe kugera kure