Muzika nyarwanda yungutse itsinda rishya “Super Twins” rigizwe n’abasore babiri b’Impanga

Uko muzika nyarwanda ikomeza gugenda itera imbere niko hagenda haboneka impano nshya, kuri ubu hakaba havutse itsinda rishya rigizwe n’abasore babiri bavukana akarusho akaba ari impanga dore ko iyo ubareba kubatandukanya byakugora, bakaba binjiye muri muzika bitwa Super Twins.

NGENERA Primo na NGABIRA Sekundo ni abasore babiri bagize itsinda Super Twins, batangiriye gukora umuziki mu ntara y’iburengerazuba gusa kuri ubu bakaba barimuriye ibikorwa byabo mu mujyi wa Kigali, Aba basore bakaba bafite indirimbo nshya bise “Shitani”.

Iri tsinda rya Super Twins rikaba ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Shitani” rikaba rinatangaza ko rifite n’ibindi bikorwa byinshi ritegurira abakunzi ba muzika nyarwanda nkuko bitangazwa na Primo umwe mubagize iri tsinda.

Shitani akaba ari indirimbo aba basore baba bavuga kuri Sekibi Satani, bavuga kuntege nke ze ndetse ko ntacyiza kimuturukaho, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Producer Nicolas.

Uyu musore akomeza atangaza ko bafite inzozi zo kugaragaza impano bifitemo ikagaragarira buri mu nyarwanda wese ndetse n’isi muri rusane, P-Square niryo tsinda bafata nk’icyitegererezo kuri bo gusa bakaba batarashimishijwe n’itandukana rya Peter na Paul bari bagize iri tsinda ryamamaye ku isi yose.

Tubibutse ko Super Twins ari abasore bakomoka mu karere ka Rubavu gusa bakaba bakunze kubarizwa mu karere ka Musanze kubera amasomo.

UMVA HANO INDIRIMBO “SHITANI” YA SUPER TWINS

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *