Mwiseneza Josiane yamaze guhakanira KNC ko atakora kuri TV 1

Nyuma y’iminsi umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo Kakoza Nkuliza Charles uzwi nka KNC atangaje ko agiye guha akazi Mwiseneza Josiane ariko ntatangaze akariko uyu mukobwa ufite ikamba rya nyampinga ukunzwe yamaze gutangariza ubuyobozi bwa TV1 buhagararaiwe na KNC ko adateganya gukora kuri TV1.

Mwiseneza Josiane wagiye mu mitwe ya benshi bivuye ku irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 na nubu akaba akibari mu mitwe nyuma yo kwambikwa ikamba rya nyapinga ukunzwe kandi benshi baramusabiraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019 avuga  ko ateganya kwiga nubwo ataramenya aho azakomeraza amasomo ye mu Rwanda cyangwa mu mahanga naho ibyo kuba yakora kuri televiziyo byo bitamuri mu mishinga ye .

Ibi yabitangarije kuri TV na Radio 1 ubwo yari umutumirwa mu kiganiro rirarashe kuri uyu wakane akaboneraho no kubwira umuyobzi w’iyi Televiziyo wamwereye akazi ko mu kazi ya muha ako gukora kuri TV 1 atagateganya kuba yagakora

Mwiseneza Josiane muri studio za Radio na TV1

Ibi yabisubije ubwo umwe mu bari bakurukiye iyi televiziyo yari ahawe umwanya wo kubaza Mwiseneza ikibazo maze amubaza ikiganiro yumva yakora kuri TV1 mu magambo make agira ati :

“ Ntacyo kuko sinteganya kuyikoraho”. Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ikimushishikaje cyane ari ugukomeza amasomo ye nubwo ataramenya aho azayakomereza.

Mwiseneza Josiane ni nyampinga w’u Rwanda ukunzwe (miss populaire) 2019 gukundwa kwe bikaba binagaragarira mu bikorwa kuko usinye KNC wamwemereye akazi hari n’uwari wamwemereye imodoka akaba yaranamaze kumushyikiriza amafaranga yo kuyigura.

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.