
Mwiseneza Josiane ni umukobwa wamneyekanye cyane ubwo irushanwa rya Nyampinga w’U rwanda Ryatangiraga akaza kwiyandikisha yasitaye nyuma yo kugenda Ibirometero icumi ibi bikaba byaratumye uyu mukobwa yigarurira imitima y’abanyarwanda batari bake ibintu byamuhesheje kugeza ubu ariwe uri gutorwa cyane ku butumwa bugufi .

ku mugoroba w’ejo ubwo i nyamata kuri Golden Tulip Hotel haberaga umusangiro no kwesa imihingo kuri banyampinga bayuye igihe n’abazabasimbura uyu mukobwa yegerewe n’ibitangazamakuru byinshi abazwa ibanga yaba akoresha kugira ngo akomeze akundwe n’ingeri zose z’abanyarwanda kugeza aho bamwe batangiye kuvuga ko akoresha ingufu z’amarozi.
Yagize ati “Buri wese agira ukuntu amenyekana.Abo babivuga ni uko kugira ngo batere imbere bakoresha amarozi gusa njye sinkoresha amarozi nkuko babivuga.Burya iyo umuntu ari umujura yumva ko ikintu mugenzi we yabonye nawe yibye.Niba nabo ari abarozi bumva ko kuba narateye imbere ari uburozi.Ntabwo nabarenganya.”
Mwiseneza Josiane niwe warangije amatora yo kuri SMS ari ku mwanya wa mbere ndetse ku munsi wa nyuma yaciye agahigo agera ku majwi asaga ibihumbi 72.
Mwiseneza yavuze ko yiteguye kwakira ibizava kuri Finale ya Miss Rwanda 2019 iteganyijwe ku munsi w’ejo kuri Intare Arena I Rusororo, aho yemeje ko mu irushanwa habamo gutsinda no gutsindwa.