Mzee Rugerinyange wari uzwi cyane i Nyanza nk’inararibonye mu mateka yapfuye

Umusaza Rugerinyange wa Rugira  Francois wakoze imirimo itandukanye irimo n’uwo kuba yari ashinzwe imyubakire muri Purefegitura ya Butare, aza no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Nyanza, yapfuye bikekwa ko yazize Stroke.

Umusaza Rugerinyange wa Rugira  Francois wakoze imirimo itandukanye yapfuye

Amakuru y’urupfu rwa Mzee Rugerinyange wa Rugira Francois yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 6 Mutarama 2021.

Umwe mu nshuti ze bakoranye bya hafi mu utuye mu Karere ka Nyanza yabwiye UMUSEKE ko yazize indwara yo kwangirika kw’imitsi y’ubwonko (stroke), kandi ko yari asanzwe arwara umutima.

Iby’ubwo burwayi ngo Nyakwigendera yabibwiye ubwo aheruka i Nyanza baje kumurikirwa igitabo gisobanura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Nyanza.

Rugerinyange wa Rugira Francois wafatwaga nk’inararibonye mu Karere ka Nyanza yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Uriya muntu bari inshuti ati “Duhombye umuntu wakundaga igihugu, akanagira ishyaka ryo kugikorera.”

Mayor w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Ersme avuga ko Mzee Rugerinyange wa Rugira Francois yayoboye Umujyi wa Nyanza (2001-2005), anaba Umujyanama mu Karere kugeza mu 2015.

Avuga ko yabafashije mu gutanga inama nk’inararibonye mu by’amateka akabafasha mu iterambere ry’akarere, no mu bumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Ku bijyanye n’amateka yaradufashije cyane mu bushakshatsi bwakozwe ku mateka ya Jenoside, ananiwe agasindagira akaza akaduha ibitekerezo yari umusaza udufasha cyane, ugira ibitekerezo byiza byubaka igihugu.”

Amakuru UMUSEKE wamenye uyakesha inshuti za Nyakwigendera ni uko yari Umukristo Gatolika akaba yari yarahungiye i Burundi mu myaka ya kera, nyuma agaruka  mu Rwanda mu mwaka 1994 azanye n’ingabo za RPF-Inkotanyi.

Icyo gihe yahawe inshingano z’ukuriye imiturire mu cyahoze ari Purefegitura ya Butare, ava aho aba Umuyobozi w’Umujyi wa Nyanza, ava muri izo nshingano ajya gukora muri Croix Rouge ari naho yaherewe ikiruhuko cy’izabukuru (Pansion).

Yari azwiho gufasha Urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cy’u Rwanda no kurufasha kugira umuco, akaba yarakoreye umuryango FPR Inkotanyi mu Rwanda no mu Burundi, mu mwaka wa 2019 yavuye i Nyanza ajya gutura mu Karere ka Muhanga, ubu yari asigaye atuye mu Karere ka Bugesera.

Uyu musaza benshi bamufataga nk’intangarugero

932 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.