Ndanda ufitanye abana 2 na Anita Pendo yasezeranye Imbere y’amategeko nundi mukobwa (Video & Amafoto)

Nizeyimana Alphonse wamenyekanye ku izina rya Ndanda wabyaranye na Anita Pendo abana b’ahungu babiri yasezeranye imbere yamategeko n’umukunzi we Grace aherutse kwambika impeta ya fiançailles.

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2021 nibwo nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu Ndanda arimo yambika impeta umukunzi we Grace.

Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena uretse ko batinze gusohora amafoto.

Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ndanda waretse gukina yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

1,245 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.