
Muri gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB)cyagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ahazwi nka Kigali Cultural and Exhibition Village aho cyatangije ku mugaragaro ibikorwa bijyane n’umuhango wo kwita izina uyu mwaka .
Muri icyo kiganiro Umuyobozi Ushinzwe ubukerarugendo Belise Kariza yatangaye gahunda zose bazakora muri minsi yose kugeza mu kwezi kwa cyenda harimo isiganwa ry’amagare bise Akagera ‘s Rhino Race rizaba mu mperza z’iki cyumweru tariki ya 24 kanama 2019,igitaramo mbaturamugabo kizaba nyuma y’umunsi nyirizina wo kwita izina Kizaba kw’Itariki ya 7 Kanama 2019 ndetse n’inama mpuzamahanga ku bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima izaba tariki ya 8 kugeza ku ya 9 Nzeri 2019.
Uyu muyobozi kandi yagarutse kubyo ubukerarugenndo bwamariye U Rwanda Mu myaka 15 ishize aho yavuze gusura pariki y’ibirunga byinjije akayabo ka Miliyoni 19 z’amadorali y’amerika aho abayisuye bangana ni 11512 ukurikije no mu mwaka 206 parike y’ibirunga yasuwe n’abangana na 22 219 mbere yuko igiciro cyo gusura ingagi cyizamuriwe .
Belise Kariza yatangarije itangazamakuru uko Parike zo mu Rwanda zasuwe mu mwaka wa 2018 aho Parike y’akagera kuva yagarurwamo Inyamaswa Eshanu zikurura bamukerarugendo yasuwe n’abalkerarugendo 51 724 naho Parike ya Nyungwe yo isurwa n’abantu 15.665 zombi zikaba zaeinjirije Leta akayabo ka Miliyoni 20 z’amadorali y’amerika.
Kuri Gahunda RDB isanzwe ikora yo gufasha abaturage baturiye Parike y’ibirungo .muri uyu mwaka bazatanga amatungo agera 729 ku baturage batishoboye bo mu turere twa Burera, Musanze,Nyabihu na Rubavu , iki gikorwa kikaba kizatangirira mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa gatanu aho bazatanga Inka ibimasa 296.
Tugarutse ku bikorwa byo gushishikariza abaturage baturiye izo parike zose uko ari 3 RDB itangaza ko kuva mu mwaka 2005 imaze gutera inkunga abo baturage ingana miliyari 5.23 mu bikorwa byo kubaka amacumbi,amashuri, ibigo nderabuzima ni kubafasha kubona amazi meza .
Umuyobozi Mukuru w’ishyirahamwe ry’abakora kazi ko gutwara abakerarugendo Madamu Mutoni Bonita yavuze ko mbere batarangira ubufatanye n’ikipe y’Arsenal 71% by’amamaliyoni afana Arsenal kw’isi batari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo ariko mu mwaka umwe batangiye ubufatanye na ubufatanye na Arsenal biciye muri Visit Rwanda benshi mu bafana b’iyo kipe basigaye bifuza gusura u Rwanda kuko bamaze kurumenya .
Mu gusoza Icyo kiganiro Madamu Belise Kariza yavuze ku muhango nyiri izina wo kwita izina abana 25 b’ingagi ko uzaba kw’Itariki ya 06 Nzeri 2019 mu Karere ka Musanze mu mureneg wa Kinigi munsi ya Parike y’ibirunga aho buri wese aba abyitegeye neza .
Yaboneye gutangaza ko muri uwo muhango hari abatumirwa b’ibyamamare bitandukanye nka barimo Louis Van Gaal watozaga Manchester United na Tony Adams wakanyujijeho muri Arsenal.
Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kumenyekana ku isi kubera imibyinire ye ndetse n’umunyamideli Naomi Campell akaba azitabira ubutumire ndetse ni zindi nshuti z’u Rwanda
Tubameyeshe ko igitaramo gisanzwe kiba mbere y’uko umuhango kizwi nka Gala Dinner, abantu 10 bazajya bishyura 2000 USD ku meza, abantu babiri (couple) bishyure ibihumbi 230 Frw, mu gihe umuntu ku giti ke azishyura ibihumbi 137 Frw .
Kw’iatriki 07 Nzeri 2019 ku munsi uzakurikira hateganyijwe kandi ikindi gitaramo mbaturamugabo kizitabirwa n’icyamamare muri Muzika muri Amerika Ne-yo ndetse n’umunyarwanda Ngabo Medard nawe uba muri Amerika aho kwinjira Itike ya VVIP ari ibihumbi 50 Frw, VIP ikaba ibihumbi 25 Frw naho ahasigaye hose bikaba 15 000 Frw.