
Icyamamare Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-yo mu mpera ‘icyumweru gishize ku cyumweru nibwo yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yavuye ahita asubira iwabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akigera iwabo uyu mugabo wagiriye ibihe byiza mu Rwanda yageneye ubutumwa abanyarwanda ndetse anashimangira ko azakomeza kwita ku mwana w’igagi yise Biracyaza.
Ne-yo akigera iwabo akoresheje imbuga ze nkoranyambaga nka Twitter na Instagram aho yashyizeho ubutumwa bugaragza ibihe byiza yagiriye mu Rwanda kuva yahagera ,akita izina umwna w’Ingagi ndetse akanahakorera igitaramo kitabiriwe n’abantu isinzi muri Kigali Arena barimo n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame aho cyabereye muri Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 7 Nzeri 2019.
Mu butumwa yageneye abanyarwanya uyu munyabigwi w’imyaka 39 yagize Ati “Ku baturage beza b’i Kigali mu Rwanda mwarakoze cyane ku bw’urukundo mwanyeretse n’uko mwanyakiriye. Urugendo rwanjye rwari rwiza cyane kandi ndabasezeranya ko ngiye gutuma Isi imenya ko u Rwanda ari rwiza. Urukundo rwinshi ku mwana w’ingagi wanjye ‘Biracyaza’! Papa wawe aragukunda.”
