NEL NGABO AGIYE KUMURIKA ALBUM YE YAMBERE YISE “INGABO”.

Rwangabo Byusa Nelson uzwi mu muziki ku  amazina ya Nel Ngabo agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Ingabo’, yatuye ingabo zose zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu harimo na se, muri iki gitaramo azaririmbamo wenyine.

Ni igitaramo kizabera kuri internet kuri shene ya Youtube ya MK1 TV ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki 4 Nyakanga 2020 guhera saa Kumi n’Ebyiri. Iyi album ya mbere y’uyu musore yayise ‘Ingabo’ izaba iriho indirimbo 13.
Yabwiye Kigalihit.rw ko iki gitaramo kivuze ikintu gikomeye kuri we kuko aricyo cya mbere agiye gukora cyamwitiriwe.
Ati “Ni igitaramo kivuze byinshi kuri njye. Nicyo cya mbere cyanjye, ubundi najyaga mu bitaramo by’abandi. Nta kujenjeka, ndi gukora ibishoboka byose ngo nezeze abakunzi b’umuziki wanjye.”
Yakomeje avuga ko ashobora gufatanya n’abandi bahanzi ariko bakazamufasha mu ndirimbo bahuriyemo. Mu bahanzi bazamufasha harimo Butera Knowless na Platini [P] aba bose bazajya ku rubyiniro bamufashe mu ndirimbo bahuriyemo ubundi akomeze wenyine.
Nel Ngabo azaririmba indirimbo 10 zirimo izizwi n’izindi nshyashya zitaramenyekana. Yavuze ko imyiteguro ayigeze kure ndetse umuntu wese uzakurikira igitaramo cye nta kabuza azaryoherwa.
Aherutse kuvuga ko yatekereje izina ‘Ingabo’ kuko ariyo yatangiye urugamba rwe muri muzika.
Ati “Iyi album yitwa Ingabo. Isobanuye byinshi kuri njye, niyo yatangije urugamba rwanjye muri muzika. Nayituye Ingabo zitanze kugira ngo tube turi mu gihugu cyiza nk’icyo dufite uyu munsi by’umwihariko umubyeyi wanjye (Papa) kuko n’umwe muri abo.”
“Yashyigikiye impano yanjye kandi ayiha agaciro rero kuri we n’izindi ngabo basoje urugamba rwabo batsinze ubu nitwe dutahiwe. Urugamba rwanjye si urw’amasasu ahubwo ni urwo gusana imitima no kubaka urukundo mu bantu binyuze mu bihangano byanjye.”
Iyi album izatangira kugurishirizwa kuri internet tariki 4 Nyakanga 2020. Iriho ndirimbo Nel Ngabo yatangiriyeho n’izindi nshya. Iziriho zitazwi zirimo iyitwa ‘Agacupa’, ‘My Queen’, ‘My Baby’, ‘Ndakublocka’ yahuriyemo na Bulldogg n’izindi nyinshi.
Uyu musore w’imyaka 22 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye gushashagirana ubwo yinjiraga muri Kina Music ibarizwamo abahanzi bakomeye nka Butera Knowless, Tom Close n’abandi.
Uretse kugira ijwi rihebuje uyu musore azi no gucuranga piano, mu muziki we yibanda ku njyana ya RnB kuko ngo ariyo yiyumvamo kurusha izindi zose, kubera iyo mpamvu ikaba imworohera cyane.
Amaze gukundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ya Motema’ ye na P, ‘Gake’ yahuriyemo na Igor Mabano, ‘Nzahinduka’, ‘Ntibikabe’ ye na Butera Knowless, ‘Byakoroha’ n’izindi.

album muzakurikira kuri youtube channel ya MK1 TV.

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *