
Nel Ngabo ni umusore ukizamuka vuba ukorera ufashwa n’inzu ya Kina Muzika , uyu musore ufite ijwi ryuje ubuhanga akomeje kwerekana ko afite akazaza muri muzika , nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe , uyu musore yashyize hanze indirimbo arikumwe na Platini wo muri Dream Boys Bise ya Motema .
Iyi ndirimbo Ya Motema bivugwa ay’ urukundo mu Kinyarwanda ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’umusore ukund a inkumi ariko bikaza kugaragara ko umusore yakunze urukundo rw’urumamo mbega rudashboka akabivamo nawe .
Ku bijyanye nuko yakoranye na Platini wo muri Dream Boys kandi ubundi bidasanzwe ko umwe mu bagize iri tsinda yakorana n’undi muhanzi usanzwe yatubwiye ko ari igitekerezo bose bagiriye icyarimwe kuko bari kumwe muri studio ubwo yakoraga iyo ndirimbo Ya Motema kubera ukuntu yakuze abona Dream Boys ari abahanzi baririmba ibintu kenshi binyura benshi bituma amusaba ko bakorana iyo ndirimbo nawe ngo ntiyamwangiye yahise ashyiramo igitero cye indirimbo isohoka gutyo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo bifashishijemo abakobwa babiri Christelle na Shania basanzwe bagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Itsinda ry’ababyinnyi rya Finest Crew ni ryo ryifashishijwe mu mbyino zitandukanye.
Nel Ngabo ashyize hanze indirimbo ‘Ya Motema’ isanganira izindi ndirimbo ze zikunzwe nka ‘Nzahinduka’, ‘Byakoraho’ ndetse na ‘Why’.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ishimwe Karake Clement muri Kina Music. Amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh; gitari yumvikanamo yacuranzwe na Nshimiye Yves.