
Nelly Kelba umuhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo nka Ijana ku Ijana . Uzaperereze yakoranye na Mc Tino ndetse na Ndatuje , uyu musore ufite ubuhnaga buhebuje mu kuririmba yashize indi ndirimbo y’Urukundo hanze yise Guarantee
Muri iyi ndirimbo agira ati “ ntihazagire umuntu umubeshya ko adakenera gukundwa kuko kubaho uri wenyine niyo ndwara mbi nabonye iruta izindi ,amahitamo yanjye ni wowe kuko ni wowe wanyeretse urukundo kandi unyizeza ko ntazongera kwicwa n’Irungu.
Tumubajije impamvu yaririmbye ayo magambo Nelly kelba yatubwiye ko muri iyi minsi mu basore n’inkumi benshi basigaye bakundana ariko nanone ugasanga babeshyana cyane akaba ariyo mpamvu nayise Guarantee kugira nsabe abasore cyangwa inkumi kujya babaza abakunzi babo igihe urukundo rwabo ruzamara by’ukuri niba atari bya bindi byateye umuntu asigaye agukunda ariko urukundo rwabo nta gihe ruzamara .
Mu gusoza ikiganiro na Nelly Kelba twamubajije impamvu ari gukora cyane muri iyi minsi kandi agakorera rimwe amashusho n’amajwi icyarimwe yatubwiye ko muziki nyarwanda muri iyi minsi iri kwihuta cyane ibintu yishimira cyane akaba ataba ashaka kubaho abakunzi be batabona igihangano gishya naho ku bijyanye no kuba atabona ibitaramo aririmbamo kandi akora live music yatubwiye ko bikigoranye iyo ukiri mu bahanzi bakizamuka bibavuna cyane no kuba benshi baba badafite abajyanama babashakira ibitaramo baririmbamo gusa afite icyizere ko mu myaka iza igihe cyabo kizagera bakabona Impano zabo.

Iyi ndirimbo Guarantee mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Trackslayer wo muri TouchRecord naho amashusho atunganywa nay o akorerwa muri Touch Video .
uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Ijana ku ijana”yiganjemo ubutumwa bw’urukundo.