
Dusingizimana Clebert Nelly uzwi nka Nelly Kelba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndatuje’. Avuga ko yayanditse agendeye ku munezero n’ibyishimo by’abakundana kugeza barushinze.
Uyu musore ku myaka icyenda yaririmbaga muri korali. Mu mashuri yisumbuye yagaragaje inyota yo gukora umuziki yigana indirimbo z’abandi bahanzi akaziririmba mu ruhame. Yaririmbye ‘karaoke’ mu bukwe n’ahandi bishimiraga inganzo ye, yanzura kwinjira mu muziki nk’umwuga
Mu 2008 nibwo yatangiye gukora indirimbo ze, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ijana ku ijana’, ‘Ndatuje’ n’izindi. yadutangarije ko akunda kwandika indirimbo kenshi ashingiye ku nkuru z’urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe.
Ati “.. Indirimbo ‘Ndatuje’ nayanditse nshingiye ku byo nagiye mbona mu bukwe uburyo abageni ubona batuje kandi bishimye. Bituma ntekereza inzira umuntu acamo ngo ahitemo umugore umubereye bazaba kugez aku munsi wa nyuma.

Avuga ko guhitamo umukunzi bisaba ubwitonzi bwinshi kandi ibishashagirana byose atari zahabu’. Ati “Ntibishobokera buri wese kubona icyo umutima ushaka. Iyo ugize amahirwe ukamubona uba utuje.”
Nelly Celba afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki w’ibihangano byiza. Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo ‘Ndatuje’ yatunganyijwe na Producer Trackslayer, yijeje ko amashusho y’iyi ndirimbo azasohoka mu minsi iri imbere.