Neza yashimangiye ko atwitiye umukunzi we Skales nyuma y’umwaka bakundana

Neza Patricia Masozera uzwi nka Neza muri muzika nyarwanda n’umuhanzikazi w’umunyarwanda ukorera muziki ye muri nijeriya no muri Canada aho atuye yashimangiye ko agiye kwibaruka imfura ye n’umukunzi we Skales.

Ibya aya makuru yotwita ry’uyu muhanzi byamenyekanye nyuma yahoo ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi bashyiriyeho amafoto meza bashimangira uuburyohe bw’urukundo rwabo .

Kuri ayo mafoto uyu musore  yabajije umukunzi we Neza niba adafite gahunda yo  kumusiga mu buzima bwe undi nawe ntiyazuyaje Neza yahise amubwira ko atamusinga na gato kuko yitegura kumubyarira umwana.

Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria na Neza Patricia Masozera batangaje ibijyanye n’urukundo rwabo mu ntangiriro z’uyu mwaka .

Neza yavuze aya magambo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ashimangira ko umwaka amaranye n’uyu musore wabaye uwo kwiga byinshi kandi akaba abyishimira.

Yakomeje avuga ko Skales amaze gufata ibirindiro mu mutima we ndetse bakaba bazakundana kugeza ku ifirimbi ya nyuma y’ubuzima.

Ati “Tuzakundana ubuziraherezo rukundo. Imana yampaye buri kimwe dukeneye kugira ngo tubashe kubaho. Ukora ibishoboka byose ngo wongere unyigarurire iyo hari agakosa wankoreye. Reka dukomeze dutere imbere.

Neza aheruka mu Rwanda mu gitaramo cy Kigali Jazz Junction  naho Skales nawe ubwo umukunzi we yari inaha nawe yaje kuhakorera igitaramo mu muhango wo gushyira ku mugaragaro ikinyobwa Cya Mutzing Class cyabereye ahazwi nka Chillax Lounge i nyarutarama nubwo bitamwenywe na benshi kuko abakitabiriye bose bari batumiwe

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *