
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, nibwo i Rusororo mu ngoro ya FPR izwi nka Intare Conference Arena habereye igikorwa cyo gusoza amarushanwa ya Miss Rwanda 2019 hatorwa Miss Rwanda usimbura Miss Irakukunda Liliane ndetse n’ibisonga bye bimugaragiye. Ni igikorwa cyaranzwe n’udushya twinshi ndetse n’imifanire yo mu rwego rwo hejuru.
Guhera mu masaha y’igicamunsi, mu gihe aba bakobwa bari bataragera ahabera ibirori, abantu batandukanye batangiye kuhagera ku bwinshi bambaye imyenda iriho amafoto n’amagambo yamamaza abo bashyigikiye muri Miss Rwanda 2019.
Abenshi baje muri ibi birori baje gushyigikira Miss Mwiseneza Josiane kandi bahamya ko badasanzwe bamuzi uretse kuba baramwumbise muri aya marushanwa. Mu bazwi baje gushyigikira iki gikorwa harimo Rugamba Jackson, umunyarwenya wamamaye nka Ambasaderi w’abakonsomateri mu Rwanda.
Rujugiro uzwi cyane nk’umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC nawe yageze hakiri kare muri ibi borori kuko yahaje acyambaye imyenda y’amabara ya APR FC, dore ko yari avuye mu mukino yatsinzwemo na AS Kigali. Yavuze nawe ko aje gufana umukobwa biganye ariko anagaruka kuri Mwiseneza Josiane avuga ko akunda cyane.
Aha kandi hagaragaye abantu batandukanye bishyize hamwe bafana abakobwa batandukanye, biza kuba akarusho ubwo bari bamaze kwinjira imbere batangira kuririmba ari nako bagaragaza ibyapa byamamaza aba bakobwa bashyigikiye. Ibi byanamaze akanya kanini kuko ibirori nyirizina byo byatinze gutangira, bigatangira ahagana saa mbiri n’igice.
Kuri uyu munsi wa nyuma w’amarushanwa rya Miss Rwanda 2019, abagize akanama nkemurampaka bari bahindutse ndetse umubare wiyongereye, gusa hari amwe mu mazina yagarutsemo yagiye anaza mu majonjora yabanje. Abo ni:
- Francine Uwera Havugimana
- Rwabigwi Gilbert
- Carine Rusaro
- Jolly Mutesi
- James Munyaneza
Abakobwa bahatana babanje kunyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka ndetse n’imbere y’imbaga y’abaje kwihera ijisho, babanza kubyina imbyino za Kinyarwanda, hanyuma buri mukobwa akajya anyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka agahitamo ibibazo bibiri kimwe akagisubiza mu Kinyarwanda ikindi akagisubiza mu rurimi rw’Icyongereza.

Nyuma yo kubaza abakobwa bose uko ari 15, abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera kugirango batore abakobwa 5 barushije abandi kwitwara neza hanyuma aba babe ari nabo batoranywamo Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye.
Abakobwa batanu bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho ni:Gaju Anitha (No.35) uhagarariye Intara y’Amajyaruguru
Uwihirwe Yasipi Casmir (No.21) uhagarariye Intara y’Uburasirazuba
Uwase Sangwa Odile (No.16) uhagarariye Umujyi wa Kigali
Ricca Michaella Kabahenda (No.9) uhagarariye Intara y’Amajyaruguru
Nimwiza Meghan (No.32) uhagarariye Umujyi wa Kigali
Nyuma yo kugeza imishinga yabo ku bagize akanama nkemurampaka, abakobwa batanu batoranyijwemo Miss Rwanda 2019 hamwe n’ibisonga bye. Ibi byabanjirijwe no gutanga ikamba rya Miss Popularity ryahawe Mwiseneza Josiane hanyuma igisonga cya kabiri aba Uwase Sangwa Odile wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, igisonga cya mbere aba Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye Uburasirazuba naho Miss Rwanda 2019 aba Nimwiza Meghan wari uhagarariye umujyi wa Kigali.