‘Nishe umukunzi wanjye kuko yari atwite inda yamezi 3’ Umusore w’imyaka 29

Idris Mustapha w’imyaka 29 yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe nyuma yo kwicwa uwari umukunzi we ngo n’uko asanze atwite inda y’amezi atatu batarashyingiranwa.

Urukiko rwo muri Leta rukuru rwa Jigawa rwemeje ko uyu Mustapha wabanaga n’uyu mukobwa witwa Nafisa Hashimu mu mudugudu wa Daneji maze nyuma bakaza gutandukana.

Photo internet.

Nyuma y’iperereza rya polisi , byaje kugaragara ko Mustapha yatemye umuhogo wa nyakwigendera Nafisa maze akamusiga mu kidendezi cy’amaraso.

Abazwa n’urukiko yabanje kubihakana ariko nyuma aza kwemera ko ariwe wakoze iki cyaha maze yemera ko yishe Madamu Nasifu nyuma y’uko yari amaze kumubwirako atwite inda y’amezi atatu.

Ati: “Namwishe kugirango nirinde ikimwaro cyo kubyara mu gasozi , Narimfite isoni z’ukuntu abantu bazabifata nibumva ukuntu twabyaye tutarashyingiranwa bityo mfata icyemeze kibi cyo kumuvukiriza ubuzima”.

Mucyemeze cy’uhagarariye urukiko Ahmed Kazaure, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha , yahise amusabira igihano cyo kwicwa amanitswe.

2,427 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.