Niyonzima Haruna ngo si ruhago gusa na sinema araje abereke ubuhanga ayifitemo

Umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ’Amavubi’, Niyonzima Haruna agiye gusohoka muri filimi yiswe Ring yakiniwe muri Tanzania.

Haruna Niyonzima wahiriwe n’umupira w’amaguru, yatangiye kwinjira mu mwuga wo gukina filimi.

Mu gace gato ka filimi kagiye hanze, kagaragaza Haruna ari umugabo   utita  ku rugo rwe ahubwo  yibera mu buzima  bw’iraha mu nkumi bikaviramo umugore we gufata imyanzuro ikakaye.

Muri iyi filimi Niyonzima Haruna ukina yitwa Daniel agaragara yabize ibyunzwe byinshi nyuma yo kubwirwa n’umugore we ko atagishoboye kwihanganira ingeso ze.

Umugore wa Haruna (Daniel) amubwira ko kubera guhora amuca inyuma agiye kwibera indaya.

Niyonzima Haruna wamenyekanye cyane mu gihugu cya Tanzania nka Fundi wa Soka aho yanyuze mu makipe akomeye muri iki gihugu nka Yanga Africans na Simba SC ari naho yavuye agaruka mu Rwanda.

Si ubwa mbere Niyonzima Haruna agiye mu bintu by’imyidagaduro kuko mu 2013 yashyize hanze indirimbo ’Wicika Intege’ yakoranye na Jay Polly  igakora na Producer  Davydenk muri F2k studio I nyamirambo

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *