
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima ni umwe mu batoza 12 b’abanyarwanda babonye ibyangombwa byo gutoza byo ku rwego rwa C ‘Licence C’ bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’.
Aba batoza bitabiriye amahugurwa yabaye mu myaka ibiri ishize mu gihe hari n’andi masomo yo gupima ubumenyi bafite yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.
Muri Nyakanga 2017 ni bwo abatoza 35 bitabiriye aya mahugurwa yo gushaka Licence C y’ubutoza ariko nyuma yo kutabona impamyabushobozi zabo, bahabwa andi masomo yo gupima urwego rwabo yabaye hagati ya tariki ya 17 na 30 Nyakanga uyu mwaka,
Nyuma yo gusoza aya masomo yatanzwe n’Umunya-Maroc Nasser Larquet, abatoza 12 ni bo batsinze mu gihe abandi 17 bazayasubiramo kugira ngo babashe guhabwa iyi Licence.
Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, Nshutinamagara Ismail ‘Kodo’ wongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali na Mutarambirwa Djabil wamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Kiyovu Sports, bari muri abo babonye iyi Licence C ya CAF.
Abandi ni Namahoro Yves, Byusa Wilson, Sekamana Léandre, Twagirayezu Jean Marie, Safari Mustafa, Niyirema Aimable, Kalimba Richard, Twagirayezu Isaac na Tugirimana Gilbert.
Uretse Namahoro Yves washyizwe mu cyiciro cya mbere, abandi bashyizwe mu cya kabiri basabwa gukora andi mahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi bwabo.
Aba batoza bose uko ari 12 bazakora andi mahugurwa yo gushaka Licence B mu mpera z’uyu mwaka kugira ngo bagere ku rwego rwo gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Kugeza ubu Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irimo abatoza benshi b’abanyamahanga bitewe n’uko ab’abanyarwanda badafite Licence A na B zibemerera gutoza mu cyiciro cya mbere mu gihe mu mikino nyafurika ho bisaba kugira Licence A ya CAF.
Abatoza 17 bazasubiramo amasomo yo gushaka Licence C ya CAF ni: Dusange Sasha, Harerimana Innocent, Uwintwali Jean Claude, Rwibutso Pierre Claver, Uwintwari Jean Claude, Simba Théophile, Nzeyimana Alex, Fikiri Abdulkarim, Twagirayezu Jean Baptiste, Uwitonze Jean Cliff, Kabalisa Calliope, Ndahiro Mbonigaba, Kabanyana Scovia, Kubwimana Jean Marie Vianney, Mbungira Ismail, Mukiza Abdulkarim na Ndoli Innocent.