
Nshimiyimana Muhammed wamenyekanye nka Nizzo Kaboss ni umwe mu basore bagize Urban boys nshya nyuma yahoo Safi ayivuyemo bikaza no gusakuzwa cyane yuko aba basore babiri batacanaga uwaka kuri ubu aratangaza yuko yiteguye kuba yakorana nawe .
Ibi bije nyuma yahoo mu minsi ishize umuyobozi mukuru wa The Mane yagaragaye mu binyamakuru byinshi ndetse n’imbuga nkoranyambaga ari kumwe naba basore bo mw’itsinda rya Uraban Boys bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire niyo nzu isanzwe ireberera inyumgu za Safi Madiba .
Ku mugoroba washize nibwo mu kiganiro Sunday night baganiriye nuwo musore Nizzo kaboss bamubaza byinshi ku mikoranire ye na The mane by’umwihariko Safi byakomejwe kuvugwa yuko batumvikanaga mbere yuko batandukana kugeza ubwo mugenzi wabo Safi yakoze ubukwe ntamutumire kubera ukutumbvina bari bafitanye.
Mu gisubizo cyiza Nizzo yabasubije yuko we rwose kuri ubu nta kibaz yumva avifatenye na Safi kuko bose bakora umuziki kandi igihe icyo aricyo cyose bashobora guhurira mu jushinga umwe kanid bikaba bitababuza gukorana akaba rero yumba amasezerano bagiranye na The Mane azagenda neza rwose kandi akaba yiteguye kuzakora na Mugenzi we Safi nta kibazo kirimo kuko bose bamaze kuba abagaba bakaba bagomba gushyira Imbere imikoranire myiza kugira muzika yabo ikomeze gutera imbere