
Mu minsi ishinze mu binyamakuru bya hano mu Rwanda hagiye handikwa inkuru z’Urukundo hagati y’umuhanzikazi Assinah n’umukinnyi w’ikip ya Rayon Sport ariko we yakomeje kugenda atangaza ko ari inshuti gusa , kuri ubu uyu mukobwa yatangaje ko afite umukunzi .
Ibi bije nyuma yaho umukobwa witwa Ange Lace uzwi nka rwandan_strawberry_official agiriye mu binyamakuru akavuga ko yihanangirije umuhanzikazi Asinah Erra ku mukunzi we Sarpong ariko nawe bikaba byaravuzwe yuko baje gushanwa batamaranye igihe kirekire , ibintu byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga .
Assinah mu kiganiro yagiranye na Kigalihit yatubwiye ko ubwo ibyo bintu byose byabaga nta mwanya ayari afite wo kubivugaho kuko yari ahugiye kugutekereza ku gisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan.
Tumubajije ku bijyanye no kuba yaba ari mu rukundo n’undi musore yasubije ko aho ibihe bigeze ubu ubu nta mwanya mfite wo kuvuga ku bintu bitamfitiye akamaro ahubwo njye nahisemo kubyihorera nkabitera umugongo kuko nkakora muzika yanjye naho abo bavuga kuri njye na Sarpong rwose nongere mbabwize ukuri Sarpong n’inshuti yanjye nk’abandi bose nta kibazo rwose dufitanye.
Ku bijyanye na strawberry wamuvuze mu binyamakuru Assina yatubwiye ko we imyaka agezemo atabona umwanya wo gusubiznaya nuriya mwana w’Umukobwa kuko batangana kandi afite kuvuga ibyo yumva , naho ku rukundo rwabo na Sarpong yavuze ko bose bakiri bato mu myaka bafite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka kandi rwose atanabinjirira mu rukundo ahubwo yamwifurije ibihe byiza muri urwo rukundo .
Mu gusoza assinah yatubwiye ko muri iyi minsi ahugiye mu gutunganya zimwe mu ndirimbo ze azashyira hanze ndetse ansaba abakunzi be bari kubona ibyapa byamamaza igitaramo ngo azakorera I RUbavu kw’Itariki ya 28 Kamena 2019 ari abari gukoresha ifoto ye gusa nta muntu uramwegera ngo baganire kuri icyo gitaramo.