Nsengiyumva Francois agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo Rwagitima itegerejwe na benshi

Nsengiyumva Francois umuhanzi uri kwishimirwa na benshi cyane muri iyi minsi , wanamamaye ku kazina ka ‘Igisupusupu’, yasoje gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo  ye nshya yise “Rwagitima” yafatiwe i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Aya mashusho y’iyi ndirimbo itegerejwe na benshi cyane  yafatiwe mu agace  bivugwa ko uyu muhanzi asanzwe atuyemo n’umuryango we.

Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva  Francois ‘Igisupusupu’ yatangaje  ko bitarenze umunsi wo kuwa  kane w’iki cyumweru amashusho y’iyi ndirimbo “Rwagitima” azashyirwa ahagaragara.

Amashusho y’iyi ndirimbo  yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi na Rugarama mu Kagali ka Rwagitima. Nsengiyumva Francois asanzwe atuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Kiramuruzi mu Mudugudu wa Nyakagarama.

Iyi ndirimbo nshya ya Nsengiyumva Francois , mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Jay P afatanyije na Karim. hano amashusho yayo ari gutunganywa  na Fayzo, wanakoze amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi nka Mariya Jeane na Icange mukobwa zatumye uyu muhanzi arushaho kwagura umubare w’abakunda ibihangano bye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *