Nyanza: umuturage yafatanwe amabalo ane y’imyenda ya caguwa

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi yafashe uwitwa Nshimiyimana Alexandre w’imyaka 50, yafatanwe amabalo ane arimo imyenda ya Caguwa ayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Evode Nkurunziza  yavuze ko kugira ngo Nshimiyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari wamubonye ajya kubika iyo myenda ahantu mu nzu.

Ati “Umwe mu baturage yamubonye ajya guhisha iriya myenda niko guhita abimenyesha abapolisi bajyayo basanga koko harimo  amabalo ane yuzuyemo imyenda ya caguwa. Nshimiyimana akimara gufatwa yahise yiyemerera ko iyo myenda ari iye ayikura mu gihugu cy’u Burundi anyuze mu nzira zitazwi (Panya).”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yashimiye umuturage watanze amakuru yafashije Polisi gufata umucuruzi wa magendu, yibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ndetse ko n’uzajya abufatirwamo azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati  “Iriya myenda ya caguwa ushaka kuyicuruza agomba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko akayisorera, bariya rero banyura mu nzira zitazwi bagamije kunyereza imisoro, ni icyaha gihanwa n’amategeko.Turashimira umuturage waduhaye amakuru kandi tunakangurira n’abandi gukomeza kuduha amakuru mu gukumira ibyaha bitaraba.”

SP Nkurunziza yakomeje avuga ko muri iki gihe gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hari umwihariko mu gukurikirana abinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu kuko bashobora kwinjiza mu gihugu icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati  “Uriya muntu yinjiye mu gihugu anyuze mu nzira zitazwi avuye mu gihugu cy’u Burundi. Wasanga anafite icyorezo cya COVID-19, niyo mpamvu dukangurira buri muturarwanda kuba maso akajya yihutira gutanga amakuru ku bantu nka bariya bambuka imipaka rwihishwa.” 

Nshimiyimana yahise ajyanwa mu kigo kiri mu murenge wa Busasamana gusuzumwa ko nta bwandu bwa COVID-19 yinjiranye mu Rwanda ubwo yavaga mu gihugu cy’uburundi nyuma akazashyikirizwa ubutabera. Ni mugihe imyenda yafatanwe yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

Ingingo ya 199 yo mu mategeko  agenga  umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

989 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published.