
Agasaro Nadia Farid, Umugore wa Gatsinzi Emery ‘Riderman’ yavuze imyato umugabo we ndetse anashimangira uburyo amusenderezamo ibyishimo bidasanzwe kuva bamenyana.
Kuya 16 Kanama 2015 nibwo Gatsinzi Emery ‘Riderman’ yasezeranye imbere y’Imana na Agasaro Farid Nadia wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Kicukiro.
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Nadia Farid yagize ati “ My heartbeat. Ntamahirwe nigeze kugira aruta ayo kukugira nk’urukundo rw’ubuzima .ndagukunda kandi niko bizahora.16/08/2018 😘😘❤❤💑 Warakoze kubwa buri kimwe unkorera umunsi k’umunsi. Unsenderezamo ibyishimo kuva nakumenya ndanezerewe narahiriwe …Uri umugabo mwiza mu mpande zose Imana ijye ihora iguha umugisha mon amour Ndagukunda cyane @ridermanriderzo.”
Ku ruhande rwa Riderman, we yifashishije Emoji z’udutima twinshi maze yandika amagambo agira ati “Mama Rusangiza.”
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw