Nyuma y’iraswa ry’umushoferi we Bobi Wine yaburiwe irengero

Imidugararo yakajije ubukana hagati y’igice gishyigikiye Bobi Wine n’inzego z’umutekano za Perezida Museveni ufatwa nk’umwanzi we karundura kuva yakwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

 

Kawooya Yasin wari umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine], yarashwe ku wa 13 Kanama 2018 ahita apfa. Umwe mu bakoresha Facebook ya Bobi Wine yahise yandika ko Kawooya yarashwe n’abasirikare bo mu mutwe wa SFC[Special Force Command] bari bagambiriye kwica uyu mudepite.

Uyu Kawooya akimara kwicwa ni nabwo byatangajwe ko Bobi Wine n’itsinda rye bagiriwe nabi ndetse bagatabwa muri yombi n’abasirikare ba Perezida Museveni. Bobi Wine akimara gufatwa, hasohotse itangazo rivuga ko ‘yakubiswe ndetse akandagazwa’.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, ku rubuga rwa Facebook ya Bobi Wine haciye itangazo ryuzuza ibyaraye bibaye rishimangira ko uyu mudepite na bagenzi be bajyanwe gufungirwa ahatazwi muri Arua.

Uwaryanditse yagize ati “Ubu tuvugana, nta kanunu dufite kuri Bobi Wine kuko telefone ze zitari ku murongo, abashinzwe umutekano ntibatubwira niba bamufunze cyangwa batamufunze.”

“Mu ijoro ryacyeye, abasirikare ba SFC[Special Force Command] na Polisi, bataye muri yombi benshi mu bagenzi barimo Depite Zaake Francis, DEPITE Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na candida-depite Kassiano Wadri. Abenshi mu batawe muri yombi bakubiswe bandi bajyanwa mu bitaro.”

“Abashinzwe umutekano bakoze umukwabu banatambika bariyeri mu mihanda ahantu hose ubundi bajagajaga amahoteli bakekaga ko bagenzi bacu bacumbitsemo. Bangije imodoka zacu banatwara ibintu byose byarimo.”

Uwanditse iri tangazo yakomeje avuga ko “bagifite umurambo wa nyakwigendera. Ntabwo tuzi igihe bawuduhera kugira ngo tumuherekeze mu cyubahiro.”

Uwarashe umushoferi wa Bobi Wine, ngo “yari agambiriye gutwara ubuzima bwa Bobi Wine. Twari mu rugendo mu mahoro, tuvuye mu bikorwa byo kwamamaza dusubira kuri hoteli, nibwo abashinzwe umutekano barekuye umuriro maze isasu rimwe rifata uwari wicaye muri Tundra mu mwanya Bobi asanzwe yicaramo.”

Bobi Wine amaze igihe kinini ahanganye na Perezida Museveni, kuva yakwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yagiye agaragaza guhangana gukomeye n’umukuru w’igihugu ndetse afatwa nk’umwe mu bahezanguni biyunze kuri Kizza Besigye Kifefe, umwanzi wa Museveni w’ibihe byose.

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.