Nyuma yo gutandukana na Singida united, Kambale Salita Gentil yerekeje muri Marine Fc

Nyuma y’iminsi uyu rutahizamu agarutse hano mu Rwanda akaba yamaze Gusinyira ikipe ya Marine Fc iherereye i Rubavu aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kambale Salita aje muri Marine fc nyuma yo gutandukana na Singida united yo muri Tanzania
uyu mukinnyi yaramaze iminsi ashakishwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka Kiyovu, Rayon sport ndetse na Etincelles fc nayo y’i Rubavu.
Kambale yatandukanye na Singida united mu mpera z’umwaka ushize wa shampiona muri Tanzania, akaba yashyize umukono ku masezerano kuri uyu wagatandatu nubwo yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Etincelles fc.
Mu minsi ishize yari aherutse gutangaza ko yegerewe nabamwe mu bayobozi ba rayon sports ariko yemeza ko atari umukinnyi wo gukora igeragezwa muri Rayon nkuko bo babishakaga birangira aterekeje muri iyi kipe y’ubururu n’umweru yigeze kugiriramo ibihe byiza.
Kambale Salita Gentil yerekeje muri Marines FC nayo iheruka gutandukana na Bahame Arafat werekeje muri Police FC.

1,064 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.